Abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Mugesera ubwo bwavaga mu Karere ka Ngoma bwerecyeza mu ka Rwamagana, mu gihe abandi babarirwa muri barindwi baburiwe irengero.
Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 40, bwavaga mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma bwerecyeza mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bwarohamye mu Kiyaga cya Mugesera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 ahagana saa kumi.
Amakuru avuga ko ubusanzwe ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 15 ndetse ko ari na bwo bwishingizi bufitiye, ariko ko bwari butwaye abantu barenga 40, ku buryo ari na byo byatumye burohama kuko bwaremerewe n’ibilo byinshi.
Uretse abantu batandatu bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi manuka, harohowe abandi 31, mu gihe ababarirwa muri barindwi bagishakishwa.
Amakuru y’iyi mpanuka yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni wavuze ko yatewe no kuba ubwato bwari butwaye umubare w’abantu budafitiye ubushobozi.
Yagize ati “Ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri, rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.”
SP Hamduni avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bihutiye kugera kuri iki Kiyaga kugira ngo batabare, ari na bwo babashaga kurohora abantu 31 bakiri bazima, ndetse bagakuramo imirambo y’abantu batandatu, barimo abakuru ndetse n’abana babiri barimo uw’amezi ane, imibiri yabo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasiruzuba yaboneyeho gusaba abatwara abantu mu bwato, kujya bubahiriza amabwiriza yose, bakirinda gutwara umubare urengeje ubushobozi bw’ubwato kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.
RADIOTV10
RIP Ku bapfuye ndetse na Pole ku miryango yabuze ababo n’abanyarwanda twese muri rusange. Inama natanga kuri #RNP, nkuko traffic police ishyira barrieres nyinshi mu muhanda, na police yo mu mazi na yo bacunge cyane, barrieres nyinshi mu mazi, bahane, ndetse bakumire impanuka zitaraba.