Baribaza icyagendeweho bamwe bahabwa ibyo basabiye rimwe bo ntibabibone

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu rusange wa Cyambwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bibaza impamvu bamwe muri bo bahawe ibyangombwa by’a batujwe, abandi ntibabihabwe.

Aba baturage  batujwe muri uyu mudugudu wa Cyambwe muri Gashyantare umwaka ushinzwe, babwiye RADIOTV10 ko nta burenganzira bafite ku nzu batujwemo nyuma yo gukurwa mu manegeka n’ahakorewe imishinga y’ubuhinzi.

Izindi Nkuru

Bavuga ko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu, bamwe muri bo bahise bahabwa ibyangombwa by’inzu, mu gihe abandi bategereje bagaheba, no umwaka ukaba ugiye kuzura.

Umwe yagize ati “Nagiye kureba icyangombwa cy’inzu muri Sale bahamagara abandi ndibura. Maze kwibura ngirango wenda bizaza none abandi barabibonye, twe twabaza ngo bizaza.”

Mugenzi we na we yagize ati “Twarategereje ngo bizaza ntitwabibona. Niyandikishije inshuro eshatu n’ubu ntabwo twari twabibona.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste yabwiye RADIOTV10  ko abatarahabwa ibyangombwa hari ibyo basanze batujuje.

Ati “Icya mbere ni uko abatarahawe ibyangombwa ni uko hari ibyo batujuje kandi tubiziranyeho kuko twarabasuye umuntu tugenda tumubwira ibyo atujuje. Rero biba ari nk’irangamuntu n’ibindi.”

Uyu muyobozi avuga ko bari gufasha aba baturage kugira ngo buzuze ibyo baburaga, biryo babone ibyangombwa by’inzu batujwemo.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru