Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Dr. Francois Xavier Kalinda, Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, akaba asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mwanya w’Ubusenateri no ku wa Perezida wa Sena y’u Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023.
Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashingiye ku Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015, rigira riti “None ku wa 06 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr. Francois Xavier Kalinda Umusentaeri muri Sena y’u Rwanda.”
Dr. Francois Xavier Kalinda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mwanya w’Ubusenateri ndetse n’uwa Perezida wa Sena, mu bwegure yagejeje kuri bagenzi be tariki 08 Ukuboza 2022.
Dr Iyamuremye yamenyesheje abari Abasenateri bagenzi be ko yeguye ku bw’impamvu z’uburwayi bwatumaga atakibasha kuzuza inshingano ze neza, bityo ko akeneye umwanya wo kwivuza.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Umusenateri weguye cyangwa undi ugomba gusimburwa, ashyirwaho hakurikijwe uburyo yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Dr. Francois Xavier Kalinda yashyizweho na Perezida wa Repubulika nkuko na Dr Iyamuremye yasimbuye yari yashyizweho n’Umukuru w’u Rwanda.
Dr. Francois Xavier Kalinda yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yinjiyemo muri 2015 ubwo yatorerwaga gusimbura Céléstin Kabahizi wari weguye.
RADIOTV10