Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe Umusenateri usimbura uwari Perezida wa Sena weguye

radiotv10by radiotv10
06/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hatangajwe Umusenateri usimbura uwari Perezida wa Sena weguye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Dr. Francois Xavier Kalinda, Umusenateri muri Sena y’u Rwanda, akaba asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mwanya w’Ubusenateri no ku wa Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023.

Iri tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashingiye ku Itegeko Nshinga rya 2003 ryavuguruwe muri 2015, rigira riti “None ku wa 06 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr. Francois Xavier Kalinda Umusentaeri muri Sena y’u Rwanda.”

Dr. Francois Xavier Kalinda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mwanya w’Ubusenateri ndetse n’uwa Perezida wa Sena, mu bwegure yagejeje kuri bagenzi be tariki 08 Ukuboza 2022.

Dr Iyamuremye yamenyesheje abari Abasenateri bagenzi be ko yeguye ku bw’impamvu z’uburwayi bwatumaga atakibasha kuzuza inshingano ze neza, bityo ko akeneye umwanya wo kwivuza.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Umusenateri weguye cyangwa undi ugomba gusimburwa, ashyirwaho hakurikijwe uburyo yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Dr. Francois Xavier Kalinda yashyizweho na Perezida wa Repubulika nkuko na Dr Iyamuremye yasimbuye yari yashyizweho n’Umukuru w’u Rwanda.

Dr. Francois Xavier Kalinda yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yinjiyemo muri 2015 ubwo yatorerwaga gusimbura Céléstin Kabahizi wari weguye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 1 =

Previous Post

Davis D wagaragaye hamwe n’udukingirizo twakoreshejwe icyo yabikoreye cyasohotse

Next Post

Izuba riva M23 yongeye gukora ikindi gikorwa cyo kubahiriza ibyo yasabwe

Related Posts

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

by radiotv10
08/12/2025
0

Mu marushanwa y’imikino y’abagize Inteko Zishinga Ametegeko z’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukabalisa Germaine, yegukanye umudali wa Zahabu...

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

by radiotv10
08/12/2025
0

A member of the Rwandan Parliament, Hon. Germaine Mukabalisa has made history at the East African Community (EAC) Games, held...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Izuba riva M23 yongeye gukora ikindi gikorwa cyo kubahiriza ibyo yasabwe

Izuba riva M23 yongeye gukora ikindi gikorwa cyo kubahiriza ibyo yasabwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.