Hatangiye gukusanywa inkunga y’umukecuru wihebeye Amavubi wagaragaye ko ariho mu buzima butanejeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru wakunze kugaragara yagiye gushyigikira ikipe ya Mukura VS n’Ikipe y’Igihugu wasuwe n’Amavubi U23 bikagaragara ko atariho mu buzima bunejeje, yatangiye gukusanyirizwa amafaranga yo kumufasha, ubu hakaba hamaze kuboneka arenga ibihumbi 300 Frw.

Mukanemeye Madeleine ukunze kugaragara kuri stade ya Huye, yagiye gushyigikira amakipe nka Mukura VS ndetse n’iy’Igihugu Amavubi, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira yasuwe n’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, bamuha impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu ndetse n’ibahasha irimo amafaranga atatangajwe umubare.

Izindi Nkuru

Nyuma yuko Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 asuye uyu mukecuru hakanagaragazwa amafoto y’aho uyu mukecuru atuye, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakozwe ku mutima n’imibereho itanejeje uyu mukecuru abayemo.

Bahise batangiza igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kumufasha, bakamugurira ibikoresho babonye akeneye birimo inkweto dore ko muri ayo mafoto uyu mukecuru yagaragaye yambaye ibirenge, ndetse n’amafaranga yo kumusanira inzu.

Uwitwa Ishimwe Claude uzwi cyane kuri Twitter nka Mwene Karangwa, yatangije uburyo bwo kwitanga amafaranga yo gufasha uyu mukecuru, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu butumwa buherekeje iki gikorwa, Ishimwe Claude yagize ati Nyuma yo kubona amafoto aho ikipe y’Amavubi U23 yamusuye aho aba tukabona ubuzima abayemo budashimishije, Urubyiruko rukoresha Twitter rwifuje ko twakusanya inkunga yacu, bityo tugashaka uburyo yabonamo ibikoresho by’ibanze nk’inkweto, imyenda, ibiribwa, ibikoresho by’isuku, byaba n’akarusho tukamusanira inzu.”

Uyu Ishimwe Claude avuga ko inkunga iyo ari yo yose yagira akamaro ku buryo n’iyo yaba ari igihumbi (1 000 Frw) yakongeranywa n’andi akagira uruhare mu guhindurira ubuzima uyu mubyeyi.

Yagaragaje ko hakenewe nibura ibihumbi 500 Frw ariko nyuma y’amasaha macye atangije iki gikorwa, ubwo twandikaga iyi nkuru hari hamaze kuboneka ibihumbi 315 Frw, bigaragara ko abakomeje kwitanga, bafite umuhate.

Uwifuza gufasha uyu mukecuru akanda kuri uyu murongo w’ikoranabuhanga.

Mukanemeye Madeleine yagaragaye yambaye n’ibirenge

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru