Musanze: Yafatanywe 1.500.000Frw yari yahishe muri matela bikekwa ko yibye umukoresha we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yafatanywe 1 544 000 Frw bikekwa ko yibye umukoresha we yakoreraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.

Uyu mukobwa witwa Claudine, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze nyuma yuko umukoresha we ayiyambaje.

Izindi Nkuru

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yavuze ko umukoresha w’uyu mukobwa usanzwe acururiza mu isantere ya Gashangiro, yahaye amakuru Polisi bagahita babikurikirana.

Yagize ati “Yaduhamagaye avuga ko mu gitondo cyo ku wa Mbere, ubwo yari agiye kujya ku kazi yarebye mu gikapu cye, asanga haraburamo amafaranga, abaze ayari asigaye asanga havuyemo angana na 1 675 000 Frw, acyeka ko yibwe n’umukozi we wo mu rugo.”
SP Alex Ndayisenga yakomeje avuga ko Polisi yahise ikora igikorwa cyo gusaka uyu mukobwa aho yararaga, bakamusangana ayo mafaranga.

Ati “Biza kugaragara ko hari amafaranga yari yahishe mu mwenda wa matola araraho no mu isakoshi ye, yose hamwe angana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 544 Frw.”

SP Alex Ndayisenga avuga ko uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi, ashima uwatanze amakuru kugira ngo uyu mukobwa afatwe ataratoroka.
Uwafashwe ubu acumbikiwe kuri station ya RIB ya Cyuve nyuma yuko Polisi imushyikirije uru rwego kugira ngo rukore iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru