Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangiye urundi rugendo rushobora kuzasendereza ibyishimo ku bacuruzi bakanabisaguriraho abaguzi

radiotv10by radiotv10
27/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangiye urundi rugendo rushobora kuzasendereza ibyishimo ku bacuruzi bakanabisaguriraho abaguzi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu mavugurura y’itegeko ry’imisoro, hifuzwa ko umusoro ku nyungu wagabanukaho 2%, ndetse n’ipatanti ikagabanuka n’amafaranga y’isuku akavaho ku bacuruzi bato binjira muri uwo mwuga.

Ni amavugurura asabirwa kwemezwa mu mushinga w’itegeko ry’imisoro mu Rwanda, ugamije kongera umubare w’abasora, kandi bakabikora mu buryo butabavunnye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya leta Richard Tusabe; avuga ko uyu mushinga urimo ingingo isaba kugabanya imisiro itangwa n’abacuruzi bato mu nzego z’ibanze, agashakirwa mu bashoramari banini.

Ati “Ubundi umuturage watangiye ubucuruzi tumubwira ko yakwishyura ipatante, ndetse abagitangira ubucuruzi twabasoneye imyaka ibiri, ariko nabyo bakavuga ko bidahagije. Ngira ngo ipatante ya macye mu giturage ni ibihumbi miringo itatu (30 000 Frw) n’ibihumbi mirongo itandatu (60 000 Frw) mu mujyi, ariko akongeraho ay’isuku, na byo ni ibihumbi icumi (10 000 Frw) buri kwezi.

Icyo dusaba ni uko ibyo bintu tubihuza, ya mafaranga ibihumbi icumi umuturage yatangaga buri kwezi aveho, patante na yo turebe ukuntu twayigabanya, ariko noneho abafite ubushobozi banini turebe icyo bakongeraho.”

Ibyo kandi ngo bigomba kujyana n’amavugurura y’umuroso ku nyungu ugomba kuva kuri 30% ukagera kuri 28%, byose bigamije gucyemura ibibazo byari bihari.

Ati “Uyu munsi umuntu aguhaye umukoro wo kujya gushaka abashoramari mu Gihugu wenda cya Kazakhstan; ikintu cya mbere abanza ku kubaza aravuga ati ‘ubundi urugero rw’umusoro ku nyungu iwanyu ni kangahe?’ Utangira umubwira ya 30%, ibindi akazabimenya nyuma. Icyo gihe rero iyo utangiriye kuri 30%, ntabwo uba uri ku rwego rwo guhangana, cyane ko abandi bageze ku mpuzandego ya 21.8%. Twakoze inyigo na IFM twemeranya ko tugomba kugana kuri 20%. Iyi 28% twayihisemo twumva ko ari ahantu twatangirira heza. Ntakintu dutakaza kinini.”

Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’isesengura rya gahunda za Leta muri Sosiyete Sivile ya Never Again, Emmanuel Kamasa; avuga ko hari icyihutirwa kurusha ibindi mu rwego rwo gufasha urubyiruko.

Yagize ati “Hari icyo mwakora kugira ngo urubyiruko murufashe kujya mu bucuruzi? Kuko iyo muganiriye bavuga ko ikibazo bafite gikomeye ari umusoro, ntabwo bajya mu bucuruzi kubera ko inzego z’ibanze zibaca umusoro uri hejuru.”

Dr Fidele Mutemberezi, umuhanga mu bukungu unigisha muri Kaminuza, ahuza izi ngingo zombi; akavuga ko zishobora kugira uruhare mu kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda.

Ati “Ni uko tuba mu Bihugu byacu biba bikennye. Hari abacuruzi bato batakabaye basora kugira go uzamure abantu, kuko ni na bo benshi bafite igishoro gitoya. Rero birafasha ku rugero uru n’uru. Erega ubucuruzi nabwo ntabwo aba ari ibintu byoroshye, kugira aho ukodesha, mu gihe ubucuruzi butaragira aho bugera imisoro ikaba iraje. Ni ukuvuga ngo bigera aho ugakora no mu gishoro. Ibyo rero hari ikintu bizafasha.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare iheruka, igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda buri ku rugero rwa 17.2%, buvuye kuri 24.3% bwariho mu kwezi kwa 11/2022.

Iyi mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023, yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%; iyo ugereranyije n’ukwezi kwa 2/2023 n’igihe nk’icyo cy’umwaka wa 2022, usanga ubushomeri bwariyongereyeho 0.7% kuko icyo gihe bwari kuri 16.5%.

Ubu bushomeri bwiganje mu rubyiruko; kuko bugeze kuri 20.4%, nyamara abarenze icyiciro cy’urubyiruko bashomereye bangana na 15.1%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 3 =

Previous Post

Impfu zitunguranye za babiri barimo uwishwe n’uwo bakoranaga amuhoye impamvu ibabaje

Next Post

DRCongo yongeye kubeshya amahanga izuba riva ikinyoma cyatumye u Rwanda rutungurwa

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo yongeye kubeshya amahanga izuba riva ikinyoma cyatumye u Rwanda rutungurwa

DRCongo yongeye kubeshya amahanga izuba riva ikinyoma cyatumye u Rwanda rutungurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.