Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko mu mavugurura y’itegeko ry’imisoro, hifuzwa ko umusoro ku nyungu wagabanukaho 2%, ndetse n’ipatanti ikagabanuka n’amafaranga y’isuku akavaho ku bacuruzi bato binjira muri uwo mwuga.
Ni amavugurura asabirwa kwemezwa mu mushinga w’itegeko ry’imisoro mu Rwanda, ugamije kongera umubare w’abasora, kandi bakabikora mu buryo butabavunnye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya leta Richard Tusabe; avuga ko uyu mushinga urimo ingingo isaba kugabanya imisiro itangwa n’abacuruzi bato mu nzego z’ibanze, agashakirwa mu bashoramari banini.
Ati “Ubundi umuturage watangiye ubucuruzi tumubwira ko yakwishyura ipatante, ndetse abagitangira ubucuruzi twabasoneye imyaka ibiri, ariko nabyo bakavuga ko bidahagije. Ngira ngo ipatante ya macye mu giturage ni ibihumbi miringo itatu (30 000 Frw) n’ibihumbi mirongo itandatu (60 000 Frw) mu mujyi, ariko akongeraho ay’isuku, na byo ni ibihumbi icumi (10 000 Frw) buri kwezi.
Icyo dusaba ni uko ibyo bintu tubihuza, ya mafaranga ibihumbi icumi umuturage yatangaga buri kwezi aveho, patante na yo turebe ukuntu twayigabanya, ariko noneho abafite ubushobozi banini turebe icyo bakongeraho.”
Ibyo kandi ngo bigomba kujyana n’amavugurura y’umuroso ku nyungu ugomba kuva kuri 30% ukagera kuri 28%, byose bigamije gucyemura ibibazo byari bihari.
Ati “Uyu munsi umuntu aguhaye umukoro wo kujya gushaka abashoramari mu Gihugu wenda cya Kazakhstan; ikintu cya mbere abanza ku kubaza aravuga ati ‘ubundi urugero rw’umusoro ku nyungu iwanyu ni kangahe?’ Utangira umubwira ya 30%, ibindi akazabimenya nyuma. Icyo gihe rero iyo utangiriye kuri 30%, ntabwo uba uri ku rwego rwo guhangana, cyane ko abandi bageze ku mpuzandego ya 21.8%. Twakoze inyigo na IFM twemeranya ko tugomba kugana kuri 20%. Iyi 28% twayihisemo twumva ko ari ahantu twatangirira heza. Ntakintu dutakaza kinini.”
Umuyobozi ushinzwe ubuvugizi n’isesengura rya gahunda za Leta muri Sosiyete Sivile ya Never Again, Emmanuel Kamasa; avuga ko hari icyihutirwa kurusha ibindi mu rwego rwo gufasha urubyiruko.
Yagize ati “Hari icyo mwakora kugira ngo urubyiruko murufashe kujya mu bucuruzi? Kuko iyo muganiriye bavuga ko ikibazo bafite gikomeye ari umusoro, ntabwo bajya mu bucuruzi kubera ko inzego z’ibanze zibaca umusoro uri hejuru.”
Dr Fidele Mutemberezi, umuhanga mu bukungu unigisha muri Kaminuza, ahuza izi ngingo zombi; akavuga ko zishobora kugira uruhare mu kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda.
Ati “Ni uko tuba mu Bihugu byacu biba bikennye. Hari abacuruzi bato batakabaye basora kugira go uzamure abantu, kuko ni na bo benshi bafite igishoro gitoya. Rero birafasha ku rugero uru n’uru. Erega ubucuruzi nabwo ntabwo aba ari ibintu byoroshye, kugira aho ukodesha, mu gihe ubucuruzi butaragira aho bugera imisoro ikaba iraje. Ni ukuvuga ngo bigera aho ugakora no mu gishoro. Ibyo rero hari ikintu bizafasha.”
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare iheruka, igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda buri ku rugero rwa 17.2%, buvuye kuri 24.3% bwariho mu kwezi kwa 11/2022.
Iyi mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023, yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%; iyo ugereranyije n’ukwezi kwa 2/2023 n’igihe nk’icyo cy’umwaka wa 2022, usanga ubushomeri bwariyongereyeho 0.7% kuko icyo gihe bwari kuri 16.5%.
Ubu bushomeri bwiganje mu rubyiruko; kuko bugeze kuri 20.4%, nyamara abarenze icyiciro cy’urubyiruko bashomereye bangana na 15.1%.
David NZABONIMPA
RADIOTV10