Hatanzwe amakuru mashya ku mpanuka yahitanye umunyamakuru n’icyatumye bitinda kumenyekana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatanze amakuru ku mpanuka yahitanye umunyamakuru Ntwali John Williams witabye Imana ku wa Kabiri bikamenyekana ku wa Kane, ivuga ko nta byangombwa nyakwigendera yari afite byashoboraga gutuma hahita hamenyekana imyorondoro ye.

Amakuru y’urupfu rwa Ntwali John Williams yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 ubwo yagarukwagaho na bamwe mu banyamakuru, bavugaga ko uyu wari mugenzi wabo yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023 azize impanuka y’imodoka yamugonze ari kuri moto, agahita yitaba Imana mu gihe umumotari wari umutwaye yakomeretse.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene yatangaje ko impanuka yahitanye uyu munyamakuru yabaye mu gicuku cyo ku wa Kabiri saa munani zisatira saa cyenda z’ijoro, saa munani na mirongo itanu (02:50’).

Yavuze ko ubwo iyi mpanuka yaberaga mu Mudugudu wa Gashaha mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, ryakoze akazi karyo kuko ryaje gupima aho yari yabereye.

SSP Irere Rene agaruka ku cyatumye bidahita bimenyekana, yagize ati Nta byangombwa by’uwitabye Imana byabashije kuboneka, bakomeje gukurikirana kugeza igihe bamenye imyirorndoro ye.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kacyiru ari na ho uri kugeza ubu uzanakurwa ujyanwa guherekezwa mu mihango izaba ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023.

Uyu munyamakuru Ntwali John Williams, ni umwe mu bari bamaze igihe bakora uyu mwuga, akaba yarakoze ku bitangazamakuru binyuranye byiganjemo ibyandika nka Igihe.

Yanakoreye ikinyamukuru cyandikiraga kuri murandasi kitwa ireme.net, yari yarashinze ariko kiza kuvaho, aho yakunze kuvuga ko cyavuyeho kubera hari abifuzaga ko ibyo cyatangazaga bidakumeza gutambuka, ubu akaba yakoraga kuri YouTube Channel yashinze yitwa Pax TV.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru