Wednesday, February 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

radiotv10by radiotv10
18/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko hari amakuru atangajwe ko abasirikare b’u Bufaransa bagaragaye i Kisangani havugwaho kuba hari ikigo gikomeye cya FARDC iteguriramo ibitero bigabwa kuri AFC/M23, Ambasade y’u Bufaransa yasobanuye ko bariya basirikare bari muri Congo mu bufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’iki Gihugu na DRC.

Amafoto amaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abasirikare b’u Bufaransa, bari mu mujyi rwagati mu baturage, aho bamwe mu bagize icyo bayavugaho, bavugaga ko bagiye i Kisangani kandi havugwaho gutegurirwa ibitero FARDC igaba kuri AFC/M23.

Umunyamakuru Steve Wembi ukora inkuru zicukumbuye zibanda ku bijyanye n’iby’intamba n’igisirikare, mu butumwa buherekeje aya mafoto yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko hari hihamya ko abo basirikare b’Abafaransa bari i Kisangani.

Ambasade y’u Bufaransa yashyize hanze itangazo, ivuga ko kuba bariya basirikare bagaragaye hariya ntaho bihuriye n’imikoranire yabo na FARDC mu rugamba ihanganyemo na AFC/M23.

Mu butumwa iyi Ambasade yatanze, yavuze ko “amashusho yasakajwe” ntaho ahuriye n’ibyavuzwe kuri bariya basirikare. Iti “Kuba hariya, ni igisubizo cy’ubusabe bw’ubuyobozi bwa Congo.”

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rémi Maréchaux yavuze ko Congo isanzwe ifitanye imirakoranire mu bya gisirikare n’Ibihugu bitatu; kandi yose ituma hari “abasirikare baza bagatanga amabwiriza cyangwa amahugurwa mu bijyanye na tekiniki, bikorerwa ku butaka bwa Congo.”

Yavuze ko ibyo Bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi ndetse n’u Bushinwa. Ati “Rero u Bufaransa bufite abasirikare bo hejuru umunani bakora mu bijyanye no gutanga imyitozo muri Congo.”

Yavuze ko abo basirikare batanga amahugurwa mu mashuri ya gisirikare anyuranye arimo Ecole de guerre de Kinshasa, Ecole d’Etat Major ndetse no mu buyobozi bw’amashuri yihariye ya gisirikare.

Avuga ko abo basirikare bakora mu bijyanye n’imyitozo ihabwa abasirikare ba FARDC. Ati “Biri mu buryo bubiri, hari abofisiye bajya guhabwa amahugurwa mu Bufaransa ndetse vuba aha hari Umunyekongo uherutse kurangiza imyitozo muri Saint-Cyr wagarutse muri Congo, hakaba n’uburyo dutanga amahugurwa muri Congo muri Ecole de guerre de Kinshasa ahogishirizwa Abakoroneri benda kuba abajenenerali.”

Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, Rémi Maréchaux yavuze ko u Bufaransa busanzwe bufitanye imikorane na Minisiteri y’Ingabo ya DRC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

Next Post

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Related Posts

Ni iki kitezwe mu biganiro by’u Burusiya, Ukraine na America biri kubera mu muhezo?

Ni iki kitezwe mu biganiro by’u Burusiya, Ukraine na America biri kubera mu muhezo?

by radiotv10
18/02/2026
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, wari umunsi wa kabiri w’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bihuje u Burusiya, Ukraine na...

Eng.-AFC/M23 shoots down additional FARDC war aircraft

Eng.-AFC/M23 shoots down additional FARDC war aircraft

by radiotv10
17/02/2026
0

The AFC/M23 coalition, which is fighting against the government of the Democratic Republic of Congo, has shot down three unmanned...

AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

AFC/M23 yahanuye izindi ndege z’intambara za FARDC

by radiotv10
17/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahanuye indege eshatu zitagira abapilote (drone) z’uruhande bahanganye zariho zirasa...

Umunyamakuru ukunze kwibasira u Rwanda mu bibazo abaza Trump ku byarwo na Congo yongeye

Umunyamakuru ukunze kwibasira u Rwanda mu bibazo abaza Trump ku byarwo na Congo yongeye

by radiotv10
14/02/2026
0

Umunyamakuru Hariana Verás Victória ugaragaza kubogamira kuri butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tshisekedi, yongeye kubaza Perezida Donald...

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

Hatangajwe itariki yo gutangira kubahiriza bidasubirwaho icyemezo cyo guhagarika imirwano muri Congo

by radiotv10
13/02/2026
0

Igihugu cya Angola, gisanzwe ari umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

by radiotv10
18/02/2026
0

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

18/02/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

18/02/2026
Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

18/02/2026
Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

Hatanzwe ibisobanuro nyuma yuko hari abasirikare b’Abafaransa bagaragaye i Kisangani hategurirwa ibitero bigabwa kuri AFC/M23

18/02/2026
U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

18/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Miss Pamella umugore wa The Ben yagize ibyago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.