Hatanzwe intabaza ku Gihugu cyabayemo akaga kadasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatanze intabaza ko ubuzima bw’abarokotse ibiza byibasiye Libya bigahitana abantu 11 000, buri mu kaga kubera kutagira ibikoresho n’ibindi nkenerwa byo kwa muganga.

Kuva ku Cyumweru gishize, umujyi wa Derna  n’ibindi bice by’uburasirazuba bwa Libya, biri mu kaga katewe n’umwuzuure ukomeye na wo waturutse ku muyaga wiswe Daniel watumye amazi y’inyanja yiroha mu baturage.

Izindi Nkuru

OMS ivuga ko abakomerekejwe n’ibi biza bari kwitabwaho kwa muganga, ariko aho bigeze ibikoresho n’ubundi bushobozi byabaye iyaanga ku buryo hatagize igikorwa bamwe babura ubuzima kubera kutabonera ubuvuzi ku gihe.

Kugeza ubu abarenga ibihumbi 12 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’uyu muyaga n’umwuzure, abandi basaga ibihumbi 20 baracyashakishwa.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru