Umuhanzi Nyarwanda wigaruriye imitima ya benshi agahita abura agarutse mu yindi sura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Calvin Mbanda, wari warigaruriye imitima ya benshi kubera ibihangano bye binogeye amatwi, ariko akaba ataherukaga gushyira hanze indirimbo, agarukanye indirimbo nshya.

Amezi yari abaye 10 Calvin Mbanda warerewe muri The Mane Music, atagaragara ku ruhando rwa muzika nyarwanda dore ko nyuma yo gutandukana n’iyi nzu yafashaga abanyamuziki, amaze gukora indirimbo eshatu gusa.

Izindi Nkuru

Calvin Mbanda agarukanye igihangano yise Mama Loda, iyi ikaba indirimbo yakozwe na Element mu buryo bw’amajwi ndetse akaba yaranayoboye ifatwa ry’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo igiye gusohoka mu gihe Mbanda yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise Joliki, yaje ikurikira izindi zirimo ‘Tik Tak’, ‘Fina’ ndetse n’izindi zitandukanye zakunzwe n’abatari bacye.

Iyi ndirimbo ya Calvin Mbanda nshya yise Mama Loda, irajya hanze mu mpera z’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, igasohokana n’amashusho yayo.

Calvin Mbanda aragarutse

Joby Joshua TUYITAKIRE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru