Polisi yungutse Abapolisi bafite ubumenyi n’imyitozi byo gucunga umutekano wo mu mazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abapolisi 27 ba Polisi y’u Rwanda, basoje amahugurwa baherewemo imyitozo n’ubumenyi mu gucunga umutekano wo mu mazi, aho batojwe ibirimo tekiniki bakoresha mu gutabara igihe habaye impanuka ndetse no gukoresha intwaro.

Aya mahugugwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, mu Karere ka Rubavu, yari amaze amezi abiri.

Izindi Nkuru

Ni amahugurwa y’icyiciro cya gatanu, yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yatangiye ku itariki 12 Nyakanga, yitabirwa n’abagera kuri 27 barimo abapolisi n’abashinzwe umutekano wa Pariki z’igihugu.

Bahawe amasomo atandukanye arimo ayerekeranye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, tekiniki zo gutabara igihe habaye impanuka mu mazi, gukanika no gutwara ubwato, gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo ngororamubiri.

Muri uyu muhango, abasoje amahugurwa bahawe umwanya wo kwerekana imyitozo itandukanye igaragaza ubumenyi bayungukiyemo irimo; gusenya no kongera kubaka moteri y’ubwato, gushyira moteri mu bwato no kubutwara, koga ndetse no kurohora ibyarohamye mu mazi.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza aya mahugurwa Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi no gukora kinyamwuga.

Yagize ati “Mu mazi haberamo ibikorwa bitandukanye birimo uburobyi, ubwikorezi ndetse n’imyidagaduro bikorwa n’abantu benshi. Kugira ngo bikorwe mu buryo butekanye bisaba ko hafatwa ingamba zihamye zo gukumira ibyaha biyakorerwamo, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biyabamo ndetse no gucunga umutekano w’abari muri ibyo bikorwa, ni yo mpamvu hategurwa amahugurwa nk’aya yo gukarishya ubumenyi bw’abapolisi n’abandi bafatanyabikorwa.”

Yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bushake n’umurava bagaragaje byatumye babasha gusoza amasomo neza, abashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo bakabubyaza umusaruro.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper wari uhagarariye RDB muri uyu muhango, yashimiye imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere cyane cyane mu bijyanye n’amahugurwa.

Yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba abashinzwe gucunga umutekano wa za Pariki, bahawe amahugurwa abongerera ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kuzuza inshingano zabo neza n’igihe byaba bibaye ngombwa ko bakorera akazi mu mazi agararagara muri zimwe muri Pariki zo mu gihugu ntibibabere inzitizi.

Aba Bapolisi bagaragaje imwe mu myitozo bahawe

CP Bruce Munyambo yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper yari ahagarariye RDB muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru