Hatanzwe umucyo ku bakekaga ko ibinini bivugwaho kubamo Virusi y’ubukana byageze mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’ibinini byo mu bwoko bwa Paracetamol byanditseho P500 birimo Virusi yica, lkigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyanyomoje aya makuru, kivuga ko bitari ku isoko ryo mu Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rivuga ko iki Kigo “cyamenye amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari ibinini bya Paracetamol byanditseho P500 birimo Virusi yica yitwa Machupo.”

Rigakomeza rivuga ko “Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ko nta bwoko bw’iyo miti ya Paracetamol buri ku isoko ry’u Rwanda.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenu rikomeza rigira riti “Ayo makuru akwirakwizwa akaba ari ibinyoma kandi adashingiye ku bumenyi cyangwa ubuhanga ubwo ari bwo bwose.”

Iki kigo cyaboneyeho kwizeza Abaturarwanda ko imiti yose ijya ku isoko ry’u Rwanda, ibanza kugenzurwa kandi igakomeza gukorerwa ubugenzuzi na nyuma y’uko ishyizwe ku isoko.

Iyi Virusi ya ‘Machupo’ byavuzwe ko iba muri ibi binini, izwiho ubukana budasanzwe, kuko uwo yafashe arangwa n’ibimenyetso bikomeye birimo kuva amaraso mu mazuru no mu kanwa, ndetse ko yica cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru