Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanyomoje amakuru yavugaga ko hari urubuga ruri kwifashishwa mu kwinjiza abantu mu kazi bazakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba mu kwezi gutaha.
Ubutumwa bwatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gitondo cyo kuru uyu wa Kabiri tariki 04 Kamena 2024, bwamagana uru rubuga rwitiriwe iyi Komisiyo.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ivuga ko “iburira Abanyarwanda ko hari ubutumwa bw’ikinyoma burimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko hafunguwe portal isaba kwinjiza abakozi ba Ad hoc mu matora ateganijwe 2024. Ntimusure urwo rubuga. Ni ikinyoma.”
Abakoze uru rubuga, barugaragaje nk’urwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ndetse bakoresha n’amazina yayo, aho barwise nec.gov.rw, bavuga ko ari rwo abantu banyuraho biyandikisha kugira ngo bazahabwe akazi ko kuba bamwe mu bakozi bazifashishwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Ubu buriganya buje nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irangije igikorwa cyo kwakira abifuza kuzaba abakandida bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abazahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iherutse gutangaza ko kuri iyi nshuryo ari bwo hakiriwe abantu benshi bifuza kuba Abakandida, aho ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, hakiriwe kandidatire icyenda, zirimo z’abakandida bigenga barindwi ndetse na babiri batanzwe n’Imitwe ya Politiki, irimo Umuryango RPF-Inkotanyi watanze Perezida Paul Kagame nk’umukandida.
RADIOTV10