Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku cyatumye abarimo Emelyne bajyanwa mu Kigo Ngororamuco nyuma yo gutabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Hemejwe ifungwa ry’abarimo Emelyne wagaragaye mu mashusho yamaganiwe kure hatangazwa n’andi makuru
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwavuze ko abakobwa batanu barimo Kwizera Emelyne wavuzwe mu kibazo cy’amashusho y’urukozasoni yasakaye, bajyanywe mu Kigo Ngororamuco nyuma yuko bigaragaye ko ari cyo cyari gikenewe kuri bo, mu gihe abandi batatu bagifunzwe.

Uretse Kwizera Emelyne wamamaye nka Ishanga uri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cy’i Huye, abandi bajyanyweyo bari kumwe muri dosiye imwe, ni Uwase Shakira Gihozo, Uwase Salha, Gihozo Pascaline, na Uwase Belyse.

Ni mu gihe abagikurikiranywe bafunzwe, ari Babingwa Josue, Ishimwe Patrick na Uwineza Nelly Sany, aho bose batawe muri yombi tariki 17 Mutarama 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abagomba gukurikiranwa bafunzwe, mu gihe hari n’abandi bagombaga kujyanwa mu Kigo Ngororamuco.

Mu kiganiro yagira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Dr Murangira yagize ati “Bishingiye ku ruhare rwa buri muntu. Abajyanywe mu Kigo Ngororamuco bajyanywe hashingiwe ku iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Dr Murangira yavuze ko nko kuri aba bajyanywe mu Kigo Ngororamuco “kwifata amafoto kwabo nta mugambi wo kuyasakaza bari bafite ndetse nubwo yasakazwaga hanze ni bo bateye iya mbere yo gutanga ikirego, byahuriranye n’uko RIB yari yatangiye iperereza ku wasakaje.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero barafashe iya mbere bagatanga ikirego bibagira abahohotewe. Ikindi kandi cyagaragaye ni uko uko kwifata amafoto kwabo babiterwaga n’ibiyobyabwenge.”

Yavuze kandi ko aba bajyanywe mu Kigo Ngororamuco, hari abo biri gufasha, kuko harimo abavuyeyo bagasubira mu mirimo yabo abandi ku mashuri.

Yavuze ko nubwo hafashwe iki cyemezo, ariko iperereza ku byaha bakurikiranywe muri dosiye imwe, rigikomeje ndetse ko na bo bagikurikiranywe n’ubutabera.

Yagize ati “Icyo twakwibutsa abantu ni uko kujyanwa mu kigo ngororamuco bitavuze ko dosiye y’uwagiyeyo iba ishyinguwe, kuko iyo aramutse abisubiyeho bifatwa nk’isubiracyaha, dosiye ye ihita ifungurwa agakurikiranwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

BREAKING: Abarwanyi b’Abacancuro b’Abanyaburari bakabakaba 250 bafashaga FARDC bashyikirijwe u Rwanda

Next Post

Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Huye: Ibyo batungaho agatoki ishuri kutababera umuturanyi mwiza ubuyobozi bubivuga ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.