- Amafaranga yo gutunga abacumbikiwe ku munsi ngo ni miliyoni 100 Frw
- Kububakira byo bizatwara miliyari 30 Frw
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko muri gahunda yashyizweho yo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, hatanzwe miliyoni 800 Frw, yifashishwa mu kubatunga, dore ko ngo nibura ku munsi bisaba miliyoni 100 Frw.
Byatangajwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire mu kiganiro cyahuje bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023.
Ukwezi kuruzuye bamwe mu baturage bo mu Turere tumwe tw’Intara y’Iburengerazuba barara muri site bacumbikiwemo nyuma yo gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye ku mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023.
Abasigiwe ibikomere ku mubiri n’ibi biza bahawe ubuvuzi ku buntu, bamwe baracyize barataha ndetse hari icyizere ko n’abakiri kwa muganga bazakira.
Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazo, Marie Solange Kayisire avuga ko hakiri gushakwa ubushobozi bwo kubakira iyi miryango yasenyewe n’ibi biza, ku buryo ubu ikiri gushyirwamo imbaraga cyane ari uburyo bwo kubitaho aho bacumbikiwe.
Nyuma yuko biriya biza biteye, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo, bakwitanga, kugira ngo hakusanywe inkunga yo gufasha aba baturage, aho hatanzwe miliyoni 800 Frw.
Agaruka ku cyakoreshejwe aya mafaranga, Kayisire yagize ati “Ariya mafaranga abaturage n’ibigo by’ubucuruzi batanze, adufasha kwita ku mibereho ya buri munsi y’aba baturage. Icyo nababwira ni uko amafaranga yagenewe kubatunga atari macye, ni amafaranga arenze miliyoni ijana ku munsi, ku buryo ariya miliyoni magana inani ushobora gusanga ari nk’icyumweru kimwe, ahubwo akenewe ni menshi.”
Yakomeje agira ati “Urebye nk’ayo kubakira abaturage asaga miliyari mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda, urumva ntabwo wayakura mu baturage. Ni yo mpamvu navuze ngo Leta izashaka ingengo y’imari nk’uko isanzwe iyishaka.”
Kayisire Marie Solange avuga ko aba baturage bakomeje kwitabwaho hashingiwe ku byiciro barimo, ndetse ngo n’isuku ikomeje kwitabwaho kugira ngo ibyorezo bitabasanga aho bacumbikiwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana yagarutse ku gace kashegeshwe cyane na biriya biza nk’abaturiye umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, avuga ko batazahasubira.
Yagize ati “Aho hantu twahashyize n’ikimenyetso kugira ngo hatazagira uvuga ko yayigiyemo atabizi, ibyo twarabikoze mu kibaya cya Sebeya no mu kibaya cya Mukungwa. Ubu muri Rubavu tuhafite amazu 1 059, mu Gihugu hose ni amazu 3 088 agomba kubakwa, ahandi hatari aho ari uyu munsi, gusa hari andi arenga ibihumbi bibiri azakurikiraho mu kindi gihe gitaha.”
Ibi biza bidasanzwe byabaye mu Rwanda bikibasira Intara y’Iburengerazuba, byahitanye ubuzima bw’abantu 131, bashenguye benshi, ndetse Ibihugu binyuranye n’imiryango mpuzamahanga, bakihanganisha u Rwanda ku bw’ibi byago byarugwiririye.
David NZABONIMPA
RADIOTV10