Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordania

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordania, bwatashywe n’abandi banyacyubahiro bakomeye ku Isi.

Ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Jordania, Prince Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Izindi Nkuru

Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubu bukwe bwagaragayemo abandi bayobozi n’abanyacyubahiro bakomeye ku Isi.

Ubutumwa bwa Perezidandi y’u Rwanda buvuga ko ubu bukwe “bwabimburiwe n’umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ishyingira wabereye ku Ngoro ya Zahran, bukurikirwa n’umugoroba wo kwiyakira n’umusangiro wabereye ku Ngoro ya Al Husseiniya.”

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Jordania bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse abayobozi mu nzego nkuru zabyo bakaba basanzwe bagendererana.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu cya Jordania, Ayman Safadi yariye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu.

Uyu muyobozi ukuriye Ububanyi n’Amahanga bwa Jordania, wanakiriwe na mugenzi we Dr Vincent Biruta, ubwo yari akigera mu Rwanda, yanasuye ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Perezida Kagame na Madamu ubwo bageraga ahabereye ubu bukwe
Perezida Kagame na Madamu Jeannette

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru