Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasobanuye birambuye impamvu umunsi mukuru w’iyi kipe uzwi nka ‘Rayon Day’ utakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe, anamara impungenge abavugaga ko yayimwe ku bwende, avuga ko impamvu basobanuriwe yumvikana.
Ikipe ya Rayon Sports buri mwaka uko hagiye gutangira umwaka w’imikino, ikora ibirori bizwi nka ‘Rayon Day’, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bumurikiramo abakunzi bayo abakinnyi bashya, ndetse ikanakina umukino wa gicuti n’indi kipe.
No muri uyu mwaka, iyi kipe yateguye ibi birori byari kuzabera muri Sitade Amahoro iherutse gufungurwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, ariko nyuma iyi kipe imenyeshwa ko bitashoboka ko ibi birori byayo byabera muri Sitade Amahoro ku matariki yari yatanze.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’iyi kipe, yavuze ko impamvu iyi kipe yahakaniwe ari uko “hari igikorwa kiruta ikindi. Ntabwo byashobotse ko tuyikorera [Rayon Day] muri Sitade Amahoro.”
Uwayezu yakomeje agira ati “Twari twayemerewe ariko haza izindi mpamvu zumvikana, ntako twari kubigenza, ni impamvu twubaha, zifatika zumvikana.”
Yavuze ko bamenyeshejwe ko iyi sitade idashobora kuboneka mbere y’itariki 12 Kanama 2024, mu gihe bo bifuzaga ko Rayon Day iba mu matariki ya mbere kugira ngo itazagongana n’itangira ry’umwaka w’imikino.
Ati “Ndetse n’abayobozi ba Sitade nshya bifuza ko imikino ikomeye yajya ihabera nibura icyo gikorwa kikagira icyo kimara, ndetse hari n’imikino ya Shampiyona bifuza ko yahabera, cyane cyane nk’iyacu n’andi makipe.”
Yongeye ati “Reka mbitangire uko byatangiye, twatse Sitade, kuko na bo bifuzaga ko Rayon Sports ihakinira nk’igikorwa Leta yubatse, ni natwe babona ko dushobora kuhuzuza baranabyifuza, baradusubiza rwose banadutera imbaraga, ariko baravuze ngo hari ibintu tutarizera, hari igikorwa kizaba tutari sure, igikorwa nta nubwo ari ibanga, ni ukurahira kwa Perezida watsinze amatora.”
Yavuze ko nyuma abacunga Sitade Amahoro bamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon ko igikorwa bababwiraga ko batazi igihe kizabera, noneho baje kukimenya, bakabasaba ko bazigiza inyuma itariki ikaza nyuma ya 12 Kanama 2024, ariko ko bitari gushoboka.
Uwayezu yavuze ko abakunzi b’iyi kipe badakwiye kugira ikindi babitekerezaho bumva ko yimwe iyi sitade ku bushake, ati “Ni igikorwa cya Leta twese twubaha duhuriyeho, ntabwo ari influence, oya oya…”
Uwayezu uvuga ko ibi bitari gutuma basubika ibi birori, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushaka ahandi hazakorerwa ibi birori, aho bizabera muri Kigali Pele Stadium.
RADIOTV10