Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatanzwe umucyo ku mpamvu ‘Rayon Day’ itakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasobanuye birambuye impamvu umunsi mukuru w’iyi kipe uzwi nka ‘Rayon Day’ utakibereye muri Sitade Amahoro kandi yari yayemerewe, anamara impungenge abavugaga ko yayimwe ku bwende, avuga ko impamvu basobanuriwe yumvikana.

Ikipe ya Rayon Sports buri mwaka uko hagiye gutangira umwaka w’imikino, ikora ibirori bizwi nka ‘Rayon Day’, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bumurikiramo abakunzi bayo abakinnyi bashya, ndetse ikanakina umukino wa gicuti n’indi kipe.

No muri uyu mwaka, iyi kipe yateguye ibi birori byari kuzabera muri Sitade Amahoro iherutse gufungurwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, ariko nyuma iyi kipe imenyeshwa ko bitashoboka ko ibi birori byayo byabera muri Sitade Amahoro ku matariki yari yatanze.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’iyi kipe, yavuze ko impamvu iyi kipe yahakaniwe ari uko “hari igikorwa kiruta ikindi. Ntabwo byashobotse ko tuyikorera [Rayon Day] muri Sitade Amahoro.”

Uwayezu yakomeje agira ati “Twari twayemerewe ariko haza izindi mpamvu zumvikana, ntako twari kubigenza, ni impamvu twubaha, zifatika zumvikana.”

Yavuze ko bamenyeshejwe ko iyi sitade idashobora kuboneka mbere y’itariki 12 Kanama 2024, mu gihe bo bifuzaga ko Rayon Day iba mu matariki ya mbere kugira ngo itazagongana n’itangira ry’umwaka w’imikino.

Ati “Ndetse n’abayobozi ba Sitade nshya bifuza ko imikino ikomeye yajya ihabera nibura icyo gikorwa kikagira icyo kimara, ndetse hari n’imikino ya Shampiyona bifuza ko yahabera, cyane cyane nk’iyacu n’andi makipe.”

Yongeye ati “Reka mbitangire uko byatangiye, twatse Sitade, kuko na bo bifuzaga ko Rayon Sports ihakinira nk’igikorwa Leta yubatse, ni natwe babona ko dushobora kuhuzuza baranabyifuza, baradusubiza rwose banadutera imbaraga, ariko baravuze ngo hari ibintu tutarizera, hari igikorwa kizaba tutari sure, igikorwa nta nubwo ari ibanga, ni ukurahira kwa Perezida watsinze amatora.”

Yavuze ko nyuma abacunga Sitade Amahoro bamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon ko igikorwa bababwiraga ko batazi igihe kizabera, noneho baje kukimenya, bakabasaba ko bazigiza inyuma itariki ikaza nyuma ya 12 Kanama 2024, ariko ko bitari gushoboka.

Uwayezu yavuze ko abakunzi b’iyi kipe badakwiye kugira ikindi babitekerezaho bumva ko yimwe iyi sitade ku bushake, ati “Ni igikorwa cya Leta twese twubaha duhuriyeho, ntabwo ari influence, oya oya…”

Uwayezu uvuga ko ibi bitari gutuma basubika ibi birori, yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushaka ahandi hazakorerwa ibi birori, aho bizabera muri Kigali Pele Stadium.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + two =

Previous Post

Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe

Next Post

Venezuel: Hamenyekanye ibyavuye mu matora yari ahanganishije Perezida n’utavuga rumwe n’ubutegetsi

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Venezuel: Hamenyekanye ibyavuye mu matora yari ahanganishije Perezida n’utavuga rumwe n’ubutegetsi

Venezuel: Hamenyekanye ibyavuye mu matora yari ahanganishije Perezida n’utavuga rumwe n’ubutegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.