Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kuba inyandiko ya Perezidansi ya DRC igaruka ku mugambi wo kuba iki Gihugu gishaka kwakira Abanyarwanda batandatu barimo abahamijwe Jenoside bari muri Niger, yitarukijwe n’iki Gihugu.
Ni inyandiko bigaragara ko yanditswe tariki 26 Nyakanga 2024, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antony Nkinzo Kamole.
Iyi baruwa, yavugaga ko ku bw’amabwiriza ya Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yahaye uburenganzira Ali Illiassou Dicko, kuvuganira Abanyarwanda batandatu bari muri Niger baburanishijwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abarangije ibihano n’abagizwe abere, boherejwe muri iki Gihugu n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).
Iyi nyandiko igaragaza inshingano z’uyu Ali Illiassou Dicko usanzwe afite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Centrafrique, zirimo kuba bahabwa uburenganzira bakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuhaba bidegembya.
Aba Banyarwanda batandatu birukanywe na Niger ariko bakaba barabuze Igihugu kibakira, ni; Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.
Iyi nyandiko ikomeza igaragaza inshingano z’uyu wazihawe na Perezida Tshisekeri, ivuga ko agomba gukurikirana “inyandiko z’ingenzi zabafasha gukora ingendo ziberecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bazakirwe.”
Iyi nyandiko kandi yavugaga ko iki cyemezo gifite agaciro mu gihe cy’amezi atatu, uhereye igihe cyafatiwe.
Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwigaramye iyi nyandiko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko ari impimbano.
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye ibi byo kuba DRC yihakanye iyi nyandiko kandi yaravuye mu nzego zibifitiye ububasha muri Congo.
Mu butumwa bwe, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Natunguwe no kumva ko Perezidansi ya DRC yise amakuru y’impimbano inyandiko y’impamo.”
Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko iyi nyandiko, yari uruhushya rw’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa DRC, ndetse ko inafite indi bifitanye isano y’inyandiko mvugo yoherejwe na IRMCT tariki 06 Nzeri 2024, ikohererezwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger ndetse ko n’iy’u Rwanda ikaba ifite Kopi yohererejwe na IRMCT tariki 07 Nzeri 2024 saa 14:54’.
Ati “Niba Guverinoma ya Congo ishaka kwakira no guha kwidegembya no gukorera ingendo muri DRC Abahutu b’Abanyarwanda [ni ko byanditse mu nyandiko y’ubutegetsi bwa Congo] bahoze mu butegetsi bwakoze Jenoside mu 1994, barimo uwahoze ari Capitaine wakomeje kuba mu mitwe yitwaje intwaro, yakagombye kubikora atari mu bwiru.”
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi avugwaho kuba amaze igihe akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abizeza kubafasha mu migambi mibisha yabo yo kubukuraho, ndetse akaba yarigeze kubivuga yatuye ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’iki Gihugu cyuje umutekano n’ituze.
Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame, batakunze gusubiza ku byabaga byatangajwe na Tshisekedi, bavuze ko u Rwanda ari Igihugu kirinzwi bihagije ku buryo uwo ari we wese wahirahira gushaka kugihungabanya, adashobora kubigeraho.
RADIOTV10