Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku mugambi Congo yitarukije wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hatanzwe umucyo ku mugambi Congo yitarukije wo kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside babuze Igihugu kibakira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kuba inyandiko ya Perezidansi ya DRC igaruka ku mugambi wo kuba iki Gihugu gishaka kwakira Abanyarwanda batandatu barimo abahamijwe Jenoside bari muri Niger, yitarukijwe n’iki Gihugu.

Ni inyandiko bigaragara ko yanditswe tariki 26 Nyakanga 2024, yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antony Nkinzo Kamole.

Iyi baruwa, yavugaga ko ku bw’amabwiriza ya Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yahaye uburenganzira Ali Illiassou Dicko, kuvuganira Abanyarwanda batandatu bari muri Niger baburanishijwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abarangije ibihano n’abagizwe abere, boherejwe muri iki Gihugu n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Iyi nyandiko igaragaza inshingano z’uyu Ali Illiassou Dicko usanzwe afite ubwenegihugu bwa Repubulika ya Centrafrique, zirimo kuba bahabwa uburenganzira bakoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuhaba bidegembya.

Aba Banyarwanda batandatu birukanywe na Niger ariko bakaba barabuze Igihugu kibakira, ni; Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais.

Iyi nyandiko ikomeza igaragaza inshingano z’uyu wazihawe na Perezida Tshisekeri, ivuga ko agomba gukurikirana “inyandiko z’ingenzi zabafasha gukora ingendo ziberecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bazakirwe.”

Iyi nyandiko kandi yavugaga ko iki cyemezo gifite agaciro mu gihe cy’amezi atatu, uhereye igihe cyafatiwe.

Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwigaramye iyi nyandiko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, buvuga ko ari impimbano.

Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye ibi byo kuba DRC yihakanye iyi nyandiko kandi yaravuye mu nzego zibifitiye ububasha muri Congo.

Mu butumwa bwe, Amb. Nduhungirehe yagize ati “Natunguwe no kumva ko Perezidansi ya DRC yise amakuru y’impimbano inyandiko y’impamo.”

Minisitiri Nduhungirehe, avuga ko iyi nyandiko, yari uruhushya rw’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa DRC, ndetse ko inafite indi bifitanye isano y’inyandiko mvugo yoherejwe na IRMCT tariki 06 Nzeri 2024, ikohererezwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger ndetse ko n’iy’u Rwanda ikaba ifite Kopi yohererejwe na IRMCT tariki 07 Nzeri 2024 saa 14:54’.

Ati “Niba Guverinoma ya Congo ishaka kwakira no guha kwidegembya no gukorera ingendo muri DRC Abahutu b’Abanyarwanda [ni ko byanditse mu nyandiko y’ubutegetsi bwa Congo] bahoze mu butegetsi bwakoze Jenoside mu 1994, barimo uwahoze ari Capitaine wakomeje kuba mu mitwe yitwaje intwaro, yakagombye kubikora atari mu bwiru.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi avugwaho kuba amaze igihe akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abizeza kubafasha mu migambi mibisha yabo yo kubukuraho, ndetse akaba yarigeze kubivuga yatuye ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’iki Gihugu cyuje umutekano n’ituze.

Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame, batakunze gusubiza ku byabaga byatangajwe na Tshisekedi, bavuze ko u Rwanda ari Igihugu kirinzwi bihagije ku buryo uwo ari we wese wahirahira gushaka kugihungabanya, adashobora kubigeraho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − two =

Previous Post

Kirehe: Bizejwe inkunga yo kwikura mu bukene none batahiye gusinya

Next Post

RIB yagize icyo ivuga kuri bombori bombori zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

RIB yagize icyo ivuga kuri bombori bombori zimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.