Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe na Perezida ba Singapore, bagirana ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye, hanasinywa amasezerano yo kudasoresha inshuro ebyiri ibicuruzwa hagati y’Ibihugu byombi.
Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, “Uyu munsi i Istana muri Singapore, Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wakiriwe n’Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe (Senior Minister) Lee Hsien Loong.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ikomeza igira iti “Baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imibanire mpuzamahanga, ndetse n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere.”
Hanaganiriwe kandi ku mikoranire ibyara inyungu mu bukungu, ndetse n’umusaruro ufatika ku batuye Ibihugu byombi, u Rwanda na Singapore.
Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda kandi bivuga ko Perezida Kagame yanahuye na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu akaba n’uw’u Bukungu, Lawrence Wong “bavugurura intego ziganisha ku mikoranire ikomeye, banungurana ibitekerezo ku ndangagaciro zihuriweho mu miyoborere myiza, n’imiyoborere igamije guhindura imibereho y’abaturage.”
Aba bayobozi bombi kandi banayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano yongeye kumvikanwaho yo guhagarika gusoresha kabiri ibicuruzwa, yitezweho kuzamura amahirwe y’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kandi yanahuye na Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, na we baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imikoranire mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ndetse no kongerera imbaraga urwego rw’abikorera.
RADIOTV10