Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Sierra Leone: Hafashwe ingamba zikarishye nyuma yuko igorofa iguye igahitana benshi

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in AMAHANGA
0
Sierra Leone: Hafashwe ingamba zikarishye nyuma yuko igorofa iguye igahitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Sierra Leone yashyizemo amabwiriza mashya agenga imyubakire muri iki Gihugu nyuma yuko inzu y’igorofa ihirimye i Freetown, igahitana abagera kuri 15.

Iyi gorofa yaguye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 16 Nzeri 2024, yasize abantu barenga 10 bagwiriwe n’ibikuta, ndetse kuri uyu wa Kane, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire y’Ibiza ‘National Disaster Management Agency’ muri Sierra Leone, kikaba cyaratangaje ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka wazamutse ukagera kuri 15.

Minisiteri ishinzwe umurimo muri iki Gihugu, yavuze ko abakora ibikorwa by’ubwubatsi bagiye kujya bagenzurwa bihagije, kandi iyi Minisiteri ikamenya neza ko amabwiriza agenga imyubakire yubahirijwe uko bigomba.

Paul Bockarie ushinzwe ibikorwa muri iyi Minisiteri yagize ati “Twamaze gushyiraho gahunda ijyanye no kugenzura ibikorwa by’ubwubatsi mu gihugu, ndetse turimo turashaka abahanga mu bwubatsi baturutse hanze y’Igihugu bazadufasha mu bijyanye n’amahugurwa azadufasha mu myubakire yacu.”

Ni mu gihe abahanga bavuga ko kuba hari inyubako nyinshi zubatse nta byangombwa zitanakurikije gahunda y’imyubakire muri iki Gihugu, biri mu bikomeza guteza impanuka za hato na hato.

Alusine Bangura uhugukiye iby’ubwubatsi, yagize ati “Ni izi ngaruka zose nyine zibaho iyo hari amabwiriza n’ingamba bigenga imyubakire, ariko ntibyubahirizwe ntihanagenzurwe ishyirwa mu bikorwa ryayo, bikurikirwa n’ibibazo nk’ibi bitwambura abantu twakundaga.”

Yongeyeho ko “Leta yo ubwayo ariy o ifite mu nshingano ubugenzuzi bw’imyubakire mu Gihugu, kandi n’ibigo byubakisha izi nzu bikagenzura ko hakurikiza amabwiriza agenga imyubakire.”

Uretse aba bahanga mu bwubatsi bavuze ko iyi mpanuka yaturutse mu myubakire y’iyi gorofa itari yujuje ubuziranenge, Leta ya Sierra Leone kugeza ubu ntiratangaza mu buryo bweruye icyateye iyi mpanuka.

Abaturage babaga muri iyi nyubako barokotse iyi mpanuka, barasaba ubufasha bwo gushakirwa aho gukinga umusaya no kubona ibyo kurya, ariko kandi bagashimangira ko banakeneye ko Leta ibaba hafi kuko iyi mpanuka yabasigiye ihungabana rikomeye.

Umwe yagize ati “Iyi mpanuka navuga ko ari ikintu kidasanzwe cyatubayeho muri aka gace Shell New Road. Kugeza ubu ntacyo abantu bari kubasha gukora, uretse kuba bicaye bategereje ko babona ababo bahagamye mu binonko by’iyi nzu yabahirimye hejuru, nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi kivuze ko kigiye gukora ibishoboka byose ibikorwa by’ubutabazi bikihuta.”

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 13 =

Previous Post

Musenyeri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda yungutse yakiranywe amahoro ya Kristu n’Abakristu be (AMAFOTO)

Next Post

Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Related Posts

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

by radiotv10
08/07/2025
0

Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aravuga ko hakomeje...

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Hatewe indi ntambwe mu mubano w’u Rwanda na Singapore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.