Nyuma yuko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah asabye urubyiruko kwirinda gushyigikira ‘Big Energy’ bivugwa ko ari itsinda rishyigikiye umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yogo Pon Dat, kuko ishobora kuzavamo agatsiko kabi, hazamutse impaka zanazamuwe n’uyu muhanzi wisobanuye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye amashusho ya Dr. Utumatwishima aha inama urubyiruko kwirinda kujya mu byatuma bazisanga mu dutsiko tw’ibyaha.
Minisitiri yagarutse ku itsinda ‘Big Energy’ rimaze igihe rigarukwaho, asaba urubyiruko kutijandika mu gushyigikira iri tsinda, kuko imiterere yayo ishobora gutera impungenge mu bihe bizaza.
Yagize ati “Buriya ibintu bitangira byitwa Big Energy, bigatangira mubona ari agatsiko gato, bikarangira bibaye nk’igitekerezo cy’impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano.”
Umuhanzi Yago Pon Dat wifashishije amashusho yatangiwemo ubu butumwa, yahakanye ibyatangajwe ko ‘Big Energy’ atari agatsiko nk’uko gafatwa.
Muri ubu butumwa Yago avuga ko bugamije gukosora ibyatangajwe na Minisitiri, yagize ati “Bwana Mininitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Big Energy ni abakunzi b’ibikorwa byanjye (akazi nkora) ntabwo ari agatsiko nk’uko mubibwiye abo mubereye abayobozi ari bo rubyiruko!”
Yakomeje yandika ati “Ikibazo kiri muri Showbizz yo mu Rwanda cyarabananiye none ni njye uhindutse icyasha! isi irareba!”
Minisitiri Dr. Utumatwishima na we wasubije ubutumwa bwa Yago, yagize ati “Ndagushimiye Yago. Gukosora kwawe kumvikanye. Niba hari abafana bawe bifuza ko twaganira nkababwira ibyo bakosora mu kugushyigikira, please DM tubipange [nyandikira mu butumwa bwite].”
Dr. Utumatwishima yakomeje yibutsa Yago ko na we ubwe yigeze kumushyigikira mu bikorwa bye, ariko ko atabura gukosora ibyo yaba yatandukiyemo.
Ati “Iyo abantu batangiye gutandukira, tujya inama, iyo batemeye inama barahanwa. Gufana umuhanzi, gufana umupira, …ni vibes zemewe tunashaka cyane. Gufana amafuti, kwibasira abo muhuje umwuga, kujya inzira y’amacakubiri ni kirazira. Naho showbiz yo, twese tuzafatanya, bizajya ku murongo kandi vuba.”
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ibi byose, bagaragaje aho bahagaze, barimo abamagana imyitwarire y’abiyise aba ‘Big Energy’, ndetse n’ababashyigikiye.
Uwitwa Igifaru Kumurimo kuri X, yagize ati “Minisitiri rwose humura, wowe n’abandi ntimwumve ko hari uwo twakwemerera ko anyura muri uyu mutaka wa Big energy ngo akore amabi, u Rwanda rwatureze neza kandi ruduha Igihugu turabibona, ariko wibuke ko mutwigisha, kudatega agahanga mu gihe turenganywa.”
Uwitwa Migambi Jean na we yagize ati “Yago ni inshuti yanjye, gusa Big Energy byaje ari ibisanzwe ariko nyuma yo kubona Bruce Melody uburyo bamwibasiye ari Stage, rwose Big Energy muyitoze kuba Positive ntakwibasira abantu, Big Energy niba ishyigikira ibikorwa byiza Yago batoze kudasenya abakugiriye nabi!”
Uwo mu bashyigikiye Yago, yagize ati “Bwana Minisitiri, abakunzi ba
Louise Mushikiwabo, bitwa ABA CHOU, Abakunzi ba Bruce melody bitwa IBITANGAZA, Abakuzi ba Riderman bitwa IBISUMIZI, Abakunzi ba Tuff gung bitwa ABA TUFF, Abakunzi ba Yago bitwa Big energy Abakunzi ba Platin na TMS bitwaga INDATWA, ikibazo Ni Big energy?”
RADIOTV10