Umukobwa ukekwaho kwiyahura mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo nyuma yo kujya gusura umusore bakundanaga ngo bazishimane ku munsi w’abakundana agasanga ari kumwe n’undi mukobwa, kumushyingura byabayemo impaka, ubwo umuryango we wajyanaga umurambo we iwabo w’uyu musore ukarara ku marembo.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, aho ku wa Gatanu mbere yuko haba umunsi wizihirizwaho Mutagatifu (Saint) Valentin bamwe bemera ko ari uw’abakundana, uyu mukobwa yajyaga kureba uwo musore.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa witwa Uwase Sandrine usanzwe aturuka mu Karere ka Nyagatare, yafashe urugendo akajya kureba uwo musore utuye mu Mudugudu w’Agatarama mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera muri Gatsibo, kugira ngo bazishimane nk’abantu bakundana kuri Saint Valentin.
Televiziyo yitwa BTN TV dukesha aya makuru, itangaza ko uyu mukobwa wanigeze kubana n’uwo musore nk’umugore n’umugabo, yasanze ari kumwe n’undi mukobwa, bikamurakaza, agafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima akoresheje ibinini akabivanga n’ikinyobwa kizwi nka Energy.
Akimara kunywa uruvangitirane rw’ibyo bintu, uyu mukobwa yahise yerecyeza iwabo w’uyu musore kubatura agahinda k’ibyo yabonye, ari na bwo bazaga kumenya ko yanyoye ibyo bintu kugira ngo yiyambure ubuzima.
Bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bwe kuko ibyo yari yanyoye byari bimumereye nabi, ariko bamugezayo yamaze gushiramo umwuka.
Umuryango wa nyakwigendera wateguye imihango yo kumuherekeza bwa nyuma, ariko nyuma haza kuvuka impaka zazamuwe na bamwe mu bo mu muryango we bavugaga ko bitumvikana kuba umuryango w’umusore watumye nyakwigendera yiyambura ubuzima, ntacyo wabafashije muri ibi bikorwa.
Ni bwo bafataga isanduku yarimo umurambo wa nyakwigendera, bayijyana iwabo w’uwo musore bashinja kuba nyirabayazana w’urupfu rw’umwana wabo.
Umwe mu baturage yagize ati “Bagiye kumushyingura, ababyeyi b’uwo mukobwa barabyanga, bamuzana aho bamurambika kuri uwo mukecuru [umubyeyi w’umusore] barangije barigendera.”
Abaturage bo muri aka gace bagaya uyu muryango bavuga ko ibyo wakoze bitari bikwiye, kuko niba bari bemeye gushyingura umukobwa wabo, ndetse bageze no ku irimbi, batari bakwiye gufata icyemezo cyo kuzana nyakwigendera iwabo w’umusore.
Undi ati “Waraye ku muryango none se wari bujye mu nzu kwenda iki? Ubundi wamenya ari imihamuro ki? Niba tuzi ko abantu bajya guhamba intumbi [bavuga umurambo cyangwa umubiri] ikaba yageze ku irimbi, bakongera bakayikuramo bakayizana, urumva wowe wapfa kwmemera ko ijya mu nzu? Nawe wabitekereza erega isi yarahindutse, ushobora kugira uti ni imitongera irimo bashaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Urujeni Consolee avuga ko ikibazo cyabaye ku muryango wa nyakwigendera, ari ukuba wabuze ubushobozi bwo kwishyura irimbi.
Ati “Ubwo rero twebwe ubuyobozi tumusabye ko ibijyanye n’irimbi bitamuvuna kuko n’ubundi ni irimbi rusange rishyingurwamo abaturage bitabye Imana.”
Na we agaya uyu muryango wa nyakwigendera kuri iki gikorwa wakoze. Ati “Ni amahano ubundi nta murambo ujyanwa ku irimbi uvanweyo uzanwe mu rugo, ibyabaye ni amahano kandi n’aba babyeyi nta nyigisho nziza beretse abana bato bari aha.”
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera n’umusore bikekwa ko yiyahuriye, banigeze kubana nk’umugore n’umugabo, ariko imiryango yabo ikaba itarabimenye, ari na cyo cyatumye havuka izi mpaka zakurikiye uru rupfu.
Nyakwigendera yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 15 Gashyantare, nyuma yuko inzego z’ubuyobozi zinjiye muri iki kibazo, zikanabafasha kumvikana no gukora imihango yo guherecyeza nyakwigendera.
RADIOTV10








