Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Havutse Mutsinzi Ange, Patrick M’Boma, Paulo Dybala…Ibizirikanwa muri siporo kuri iyi tariki

radiotv10by radiotv10
15/11/2021
in SIPORO
0
Havutse Mutsinzi Ange, Patrick M’Boma, Paulo Dybala…Ibizirikanwa muri siporo kuri iyi tariki
Share on FacebookShare on Twitter

Buri munsi uba ufite amateka yawo haba ibyabaye ndetse n’abavutse kuri uwo munsi. Muri siporo y’isi hari byinshi byabaye ku itariki nk’iyi ya 15 Ugushyingo birimo abakinnyi bakomeye bavutse ku munsi nk’uyu barimo Mutsinzi Ange Jimmy ndetse na Patrick M’Boma.

Kuri uyu Mbere w’itariki ya 15 Ugushyingo 2021, ni umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 46 ngo umwaka urangire, Turi kuwa Mbere wa 46 kuva 2021 yatangira, Turi mu cyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka wa 2021

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu

  1. Mutsinzi Ange ?? (1997)

Yujuje imyaka 24, myugariro wa CD TROFENSE  n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi

Mutsinzi Ange yazamukiye muri AS Muhanga akomereza muri Rayon Sports imyaka ine ayivamo ajya muri APR FC.

  1. Patrick M’Boma ?? (1970)

Yujuje imyaka 51, uwahoze ari Rutahizamu wa Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu ya Cameroon

Henri Patrick Mboma Dem, yanyuze mu makipe nka Paris Saint-Germain, Gamba Osaka, Cagliari, Parma, Vissel Kobe, Sunderland n’izindi.

Mu ikipe y’igihugu ya Cameroon yatwaranye nayo umudali wa zahabu Olempike mu mupira w’amaguru mu mikino Olempike yabereye i Sydney muri Australia mu w’2000,  yanayifashije gutwara ibikombe bya Afrika bibiri (2000 & 2002)

  1. Paulo Dybala ?? (1993)

Yujuje imyaka 28, umunya-Argentina ukina asatira muri Juventus n’ikipe y’igihugu ya Argentina

Paulo Bruno Exequiel Dybala yatangiriye umupira w’amaguru muri Córdoba ayivamo ajya muri Palermo ayifasha kuzamuka mu cya mbere agurwa na Juventus muri 2015,akaba amaze gutwarana nayo shampiyona eshanu

Mu ikipe y’igihugu ya Argentina amaze kuyikinira imikino 29 yayitsindiye ibitego bibiri.

  1. Karl-Anthony Towns ?? (1995)

Yujuje imyaka 26, umunyamerika ukina umukino w’intoki wa Basketball yugarira muri Minnesota Timberwolves ari nayo yamutoranyije yinjira muri NBA muri 2015.

  1. Nshimiyimana Marc Govin ?? (1999)

Yujuje imyaka 22, myugariro wa Mukura Cs n’ikipe y’igihugu Amavubi, yanyuze mu Ntare na AS Kigali.

 

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu

2009 Antonio de Nigris, yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Mexique, yakiniye amakipe nka Monterrey, Villarreal n’ikipe y’igihugu ya Mexique yakiniye imikino 16, yitabye Imana azize indwara y’umutima

 

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

NEC Nijmegen, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi yarashinzwe

Gelders Veenendaalse Voetbal Vereniging izwi ku kazina ka GVVV, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Buholandi yarashinzwe

Umurusiyakazi Maria Sharapova, yegukanye irushanwa risoza umwaka w’imikino muri Tennis, rikaba ritegurwa n’ishyirahamwe ry’abagore bakina umukino wa Tennis WTA, yaritwaye atsinze Selena Williams amaseti 2-1 (4–6, 6–2, 6–4) ni murusiyakazi wa mbere wari uryegukanye

Abanya Repubulika ya Czech kazi Karolína Plíšková & Barbora Strýcová begukanye igikombe cy’isi cya Tennis mu bagore batsinze abarusiyakazi Anastasia Pavlyuchenkova & Elena Vesnina

LeBron James yaciye kuri Wilt Chamberlain, ahita yinjira muri batanu ba mbere ku rutonde rw’abakinnyi batsinzemo amanota menshi muri NBA, hari mu mukino wabereye kuri Staples Center, Lakers itsinda Portland Trail Blazers amanota  126-117

 

Urutonde rw’abakinnyi batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA

  1. Kareem Abdul-Jabbar: 383 872
  2. Karl Malone: 369 283
  3. LeBRON James: 342 414
  4. Kobe Bryant: 336 435
  5. Michael Jordan: 322 926
  6. Dirk Nowitzki: 315 607
  7. Wilt Chamberlain: 314 198

Esther Fifi UWIZERA
Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Bijoux wambitswe impeta n’umusore ubukwe bugapfa yasohoye itariki y’ubwo azakorana n’undi

Next Post

Seif watsindiye Amavubi igitego muri Kenya yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu

Related Posts

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

by radiotv10
09/05/2025
0

Abazitabira imikino nyafurika ya BAL 2025, bazasusurutswa n’abahanzi barimo uzwi ku Mugabane wa Afurika, King Promise wamenyekanye mu ndirimbo nka...

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

by radiotv10
08/05/2025
0

Ikipe ya AS Muhanga yaherukaga mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2014 na Gicumbi FC yagiherukagamo muri...

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

by radiotv10
08/05/2025
0

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

by radiotv10
07/05/2025
0

Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Ombolenga Fitina yandikiye iyi kipe iherutse kumugura, ayisaba ko basesa amasezerano kubera kutubahiriza...

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

Hamenyekanye amakuru y’undi mukinnyi mu Rwanda wahagaritse ruhago akiri muto akajya mu mahanga

by radiotv10
07/05/2025
0

Ndayishimiye Thierry wakinaga mu bwugarizi bw’ikipe ya AS Kigali, yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, aho yerecyeje ku Mugabane w’u...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Seif watsindiye Amavubi igitego muri Kenya yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu

Seif watsindiye Amavubi igitego muri Kenya yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.