Umugabo w’imyaka 40 yafatiwe mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo atwaye imodoka yarimo magendu y’amacupa 100 y’inzoga za Likeri, aho iki kinyabiziga cye yari yaracyongeyemo ibyumba kugira ngo ajye abona aho ahisha izi nzoga yinjizaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu azikuye muri Congo.
Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga ubwo yarimo yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.
Yafatanywe amacupa 100 y’izi nzoga za Likeri z’ubwoko butandukanye, zirimo Jameson, Amarula, Jack Daniel, Jagermeister, Gold label (Jonson Walker) zose zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5 Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uru rwego rwari rusanzwe rufite amakuru ko uyu mugabo asanzwe yinjiza mu Rwanda magendu y’izi nzoga, biza guhura n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku itariki 11 Werurwe.
Ati “Ni bwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bamufatiye mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana.”
SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uyu mugabo yari yarakoresheje amayeri kugira ngo atazafatwa, aho yari yarahinduye imodoka yakoreshaga muri ubu bucuruzi butemewe.
Ati “Yari yarafashe iyo modoka yifashishaga mu kwinjiza iriya magendu, yongeramo ibyumba imbere n’inyuma akoresheje ibyuma yasudiriyeho ku buryo insinga zidahura n’inzoga, ibyo byumba akaba ari byo apakiramo magendu mu rwego rwo kuzihisha kugeza ubwo azishyikirije abakiliya be.”
Uyu mugabo amaze gufatwa yiyemereye ko izo nzoga ari ize bwite, akaba yazikuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, ubundi akazishyira abakiliya be mu Mujyi wa Kigali.
RADIOTV10