Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Havuzwe amayeri y’uwafatanywe magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro k’asaga miliyoni 4Frw

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in MU RWANDA
0
Havuzwe amayeri y’uwafatanywe magendu y’inzoga zihenze zifite agaciro k’asaga miliyoni 4Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 40 yafatiwe mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo atwaye imodoka yarimo magendu y’amacupa 100 y’inzoga za Likeri, aho iki kinyabiziga cye yari yaracyongeyemo ibyumba kugira ngo ajye abona aho ahisha izi nzoga yinjizaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu azikuye muri Congo.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga ubwo yarimo yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.

Yafatanywe amacupa 100 y’izi nzoga za Likeri z’ubwoko butandukanye, zirimo Jameson, Amarula, Jack Daniel, Jagermeister, Gold label (Jonson Walker) zose zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uru rwego rwari rusanzwe rufite amakuru ko uyu mugabo asanzwe yinjiza mu Rwanda magendu y’izi nzoga, biza guhura n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku itariki 11 Werurwe.

Ati “Ni bwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bamufatiye mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana.”

SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko uyu mugabo yari yarakoresheje amayeri kugira ngo atazafatwa, aho yari yarahinduye imodoka yakoreshaga muri ubu bucuruzi butemewe.

Ati “Yari yarafashe iyo modoka yifashishaga mu kwinjiza iriya magendu, yongeramo ibyumba imbere n’inyuma akoresheje ibyuma yasudiriyeho ku buryo insinga zidahura n’inzoga, ibyo byumba akaba ari byo apakiramo magendu mu rwego rwo kuzihisha kugeza ubwo azishyikirije abakiliya be.”

Uyu mugabo amaze gufatwa yiyemereye ko izo nzoga ari ize bwite, akaba yazikuraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, ubundi akazishyira abakiliya be mu Mujyi wa Kigali.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

Ibiro bya Tshisekedi wavuze ko adateze kuganira na M23 byagize icyo bivuga ku byatangajwe

Next Post

Kigali: Impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi yateje ibyago

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi yateje ibyago

Kigali: Impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi yateje ibyago

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.