Ubuyobozi bw’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine, bwemeje ko Ismail Haniyeh wari umuyobozi w’uyu mutwe yiciwe muri Iran, ndetse harikangwa ko intambara imaze igihe muri Gaza ishobora gukaza umurego.
Umuyobozi wa Hamas yishwe avuye mu muhango wo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu cya Iran, ndetse iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane uwamwishe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko kugeza ubu hari impungenge ko urupfu rw’umuyobozi wa Hamas, rushobora gutuma Intambara imaze iminsi hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas ishobora gufata indi ntera nubwo kugeza ubu Israel ntacyo iravuga ku rupfu rwe.
Umuyobozi wa Hamas wungirije yashinje “Israel ko iri inyuma y’urupfu rw’umuyobozi wabo, ndetse ko iki Gihugu gikabije kubashotora ariko ko bitazabaca intege bazakomeza inzira batangiye, kandi ko bizeye intsinzi.”
Igihugu cya Iran cyahise gitangaza ko igisirikarare cyacyo kigiye guterana kugira ngo banzure icyo bagiye gukora ku rupfu rwa Haniyeh, wari inshuti y’akadasohoka ya Iran.
Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, yamaganye iyicwa ry’umuyobozi wa Haniyeh n’imitwe y’abarwanyi ba Palesitine bigaruriye agace ka West Bank, ikomeje gusaba ko habaho imyigaragambyo yamagana iki gikorwa.
Ubusanzwe Haniyeh wabarizwaga muri Qatar, yahigwaga cyane n’Igihugu cya Israel kuko ari we wari uyoboye ibitero Hamas yagabye kuri iki Gihugu tariki 07 Ukwakira 2023 cyahitanye abaturage basaga 200 ba Israel.
Uyu Haniyeh wari Umuyobozi wa Hamas akaba yishwe nyuma yaho abahungu be batatu na bo baguye mu gitero cy’indege cya Israel.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10