Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hemejwe ikigiye gukorwa mu rubanza rw’uwari Gitifu aregwamo kwaka ruswa uwari Captain

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara kwaka indonke y’ibihumbi 300 Frw uwari ufite ipeti rya Captain washakaga kubaka inzu, rwasubitswe kugira ngo hashakwe ibimenyetso.

Uru rubanza ruregwamo Bigwi Alain Lolain wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Bigwi Alain Lolain yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024, ashinjwa kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 300 Frw, yakiriye muri Kanama 2023, ariko we akaba abihakana avuga ko ari akagambane.

Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaburanishaga uru rubanza Uyoboye inteko iburanisha yatangiye abaza uregwa niba aburana yemera icyaha, undi avuga ko atacyemera.

Umushinjacyaha yavuze  ko   Bigwi  yatse  Rtd Captain Ntaganda Emmanuel, indonke y’ibihumbi 300 Frw, ku wa 26 Kanama 2023, aho uyu wahoze mu Ngabo yashakaga kubaka inzu ahuriyeho n’abantu batatu mu isantere ya Bishya, mu Mudugudu w’Impinga, Akagari ka Mugombwa, Umurenge wa Mugombwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma ushinzwe ubutaka n’imiturire yamenyesheje uyu wari watanze indonke ko hafashwe icyemezo  ko kubaka bihagarara, ngo muri cyo gihe Bigwi yari ari muri konji, aho uyu wari watanze indonke agahamagara uyu wa Gitifu, amusaba kumusubiza ayo mafaranga amubwira ko ayamushyirira kuri MoMo pay y’umucuruzi witwa Batete Alphonsine.

Uregwa avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma afata nk’akagambane, aho avuga ko ashingira kuri raporo y’Ubugenzacyaha yerekana ibyakorewe kuri telefone igaragaza ko nta butumwa cyangwa ko habayeho kuvugana n’umucuruzi ku bijyanye n’ayo mafaranga.

Ikindi ashingiraho, ni ukuba ntaho bigaragara habayeho kohererezanya amafaranga kuri Mobile Money hagati ye n’umucuruzi.

Ikindi ngo ni uko nta mwihariko w’amajwi agaragara avuga ko  yavuganye n’uwo mucuruzi cyangwa na Ntaganda bavugana ibijyanye n’ayo mafaranga yatse nk’indonke.

Ibi byose akabishingiraho asaba Ubushinjacyaha kugaragaza ibimenyetso bya nyabyo bifatika, agasaba ko ibyatanzwe n’Ubushinjacyaha bitahabwa agaciro.

Uregwa yanavuze ko mu ibazwa rya Rtd Captain Ntaganda wamureze, hari aho yivugiye ko yahoraga yumva bavuga ko Gitifu Bigwi arya ruswa, akiyemeza kujya kubaka inzu i Mugombwa ngo ashaka ‘kumugenza’ ngo azamufatishe kandi nyamara ari ibinyoma.

Me Sebukonoke Innocent na Me Habumuremyi bunganira uregwa, bavuga ko bitumvikana uko Ntaganda wamureze ari we wihaye inshingano zo gutanga ruswa wenyine ku nzu yari asangiye n’abandi, kandi bigaragara ko n’icyangombwa cy’ikibanza nta hantu hagaragara amazina ye.

Banenga Ubushinjacyaha kuko butagaragaza amajwi yumvikanisha ibiganiro bya telefone Bigwi na Ntaganda bemeranywa guhana ruswa, bityo bagasaba ko umukiliya wabo yafungurwa.

Banavuga kandi ko nta gihamya Ubushinjacyaha bwerekana ko Bigwi, yakiriye amafaranga yaba ifoto ayakira cyangwa se ubutumwa bugufi bwa telefone cyangwa ubwa banki.

Umucamanza yabajije uregwa niba uwo munsi yarageze kwa Batete bivugwa ko yahawe amafaranga, asubiza ko yahanyuze yihitira ariko ko ntacyo bavuganye.

Yanamubajije kandi icyo yavuganaga na Atete kuri telefone, avuga ko ariho yari asanzwe ahahira bavuganaga ku byo yabaga akeneye guhaha.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko ko rwagenedera ku bimenyetso byabwo rukemeza ko ibyaha aregwa by’iyezandonke, kwaka no kwakira ruswa bigize impurirane rukamukatira gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu yikubye gatatu y’amafaranga yatse.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwavuze ko mu byatangajwe humvikanamo kwivuguruza kandi ko bigaragara ko hakenewe ibisobanuro by’uwahawe amafaranga ngo ayashyikirize Bigwi ndetse n’ibisobanuro by’uwari ushinzwe imiturire mu Murenge, rufata  icyemezo cyo  gusubika urubanza kugira ngo kugira ngo hashakwe ibindi bimenyetso, rwemeza ko uru rubanza ruzasubukurwa ku wa 10 Werurwe 2025.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Sanctions: Understanding the Belgians behaviour

Next Post

Ubutumwa Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda yageneye Perezida

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda yageneye Perezida

Ubutumwa Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda yageneye Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.