Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 hasakaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasore batatu bari gukubita umukobwa banamutemesha umuhoro.
Aba basore batatu, umwe muri bo aba afite umuhoro, ari gutema uwo mukobwa yaryamye hasi, mu gihe undi bigaragara ko hari icyo yari amaze kumwambura.
Bamwe mu bashyize aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, basabye inzego z’umutekano n’iz’iperereza kugira icyo zikora kuri ibi bikorwa bikomeje kugaragara mu duce tumwe two mu Mujyi wa Kigali.
Ukoresha konti ya Kazungu Kaboss ku rubuga nkoranyambaga rwa X, washyizeho aya mashusho, yashyizeho ubutumwa asaba RIB na Polisi y’u Rwanda gushakisha aba basore.
Yagize ati “Ibi byabaye nijoro Nyamirambo umanuka Rwampara. Ibaze insoresore zitwaza umuhoro koko. Ubu bujura urugomo rusigaye muri Nyamirambo muruhagurukire pe.”
Mu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda isubiza uyu muntu, yagize iti “Polisi y’u Rwanda yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa.”
Polisi ikomeza ivuga koi bi “Byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, akagari ka Rwampara taliki 11 Nzeri 2025. Turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe.”
Umwe yafashwe
Mu masaha ya saa tanu zishyira saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yemeje ko yafashe umwe muri bariya basore batatu bagaragaye muri ariya mashusho.
Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ibunyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje.”
Polisi y’u Rwanda kandi imaze iminsi yarahagurukiye ibikorwa by’urugomo nk’ibi n’ubujura, aho mu bihe bitandukanye yagiye ifatira mu mukwabu abakurikiranyweho ibi bikorwa.
RADIOTV10