• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

radiotv10by radiotv10
12/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y’ababukora, bityo ko bikwiye gutuma barushaho kongera ubuso babukoreraho, banarusheho gukirigita ifaranga ritubutse.

Dr Bagabe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 ubwo yasuraga abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru anafungura   ku mugaragaro uruganda rushya rw’icyayi rwa Kibeho (Kibeho Tea Factory) ruherereye mu Murenge wa Kibeho.

Yagize ati “Ni ahanyu rero nk’abahinzi kugira ngo mwongere umusaruro, maze ibyiza by’uyu mushinga bizagere no ku baturage bo mu Murenge wa Munini na ho hateganyijwe urundi ruganda nk’uru mu minsi ya vuba.”

Yakomeje agira ati “Turabashishikariza gukomeza guhinga icyayi no kugikorera uko bikwiye kugira ngo tubone icyayi cyiza kuko ni cyo gituma tubona ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.”

Uru ruganda rwitezweho kuzafasha abahinzi b’icyayi gukemura zimwe mu mbogamizi bajyaga bahura na zo zo gukora urugendo runini  bagemura umusaruro wabo ku nganda ndetse n’ikibazo cy’abakundaga kugaragaza ko nta kazi bafite.

Mukanemeye Clementine, umwe mu bahinzi b’icyayi, yagize ati “Wasangaga dukora urugendo tujyana umusaruro wacu ku nganda ahantu kure, tukanahura n’ikibazo cy’imihanda itameze neza, none ubu turaruhutse twabonye uruganda hafi ruzadufasha mu iterambere ryacu. Kuko ubu n’abana bacu bagiye kubona akazi haba mu ruganda ndetse no mu mirima y’icyayi.”

Kubana Eric na we ati “Wasangaga tubura ibyo gukora bitewe nuko akazi kabaga ari gake none ubu utazakabona mu mirima yanakabona ku ruganda, kandi aho uruganda ruri haba haje iterambere.”

Minisitiri Dr Bagabe yavuze ko Kibeho Tea Factory ari intangiriro y’amahirwe mashya ku bahinzi b’icyayi, ashimangira ko uru ruganda n’izindi ziri kubakwa zizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Uru ruganda rwubatswe na ‘Browns Plantations Rwanda Ltd ku bufatanye na Leta yu Rwanda, The Wood Foundation Africa ndetse na Guverinoma yu Bwongereza.

Uru ruganda ruteganya guhinga icyayi kuri hegitari zisaga 6 400 z’abahinzi bato, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 500 ku mwaka, aho ruteganya kuzajya rutunganya 7 500, mu gihe hazaba habonetse umusaruro uhagije.

Minisitiri Dr Bagabe yafunguye ku mugaragaro uruganda rushya muri Nyaruguru
Yasabye Abahinzi b’icyayi kubyaza umusaruro aya mahirwe
Ni uruganda rwitezweho gukomeza guhindura imibereho y’abaturage

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 15 =

Previous Post

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Next Post

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.