• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

radiotv10by radiotv10
22/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’iki Gihugu wazize ibikomere yasigiwe n’igitero kimwe n’igiherutse kwivugana undi wacyo muri Liban.

Undi musirikare wapfuye, ni Caporal-Chef Anicet Girardin wari wakomerekeye mu gitero kimwe na Warrant Officer Florian Montorio we cyasize gihitanye.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Emmanuel Macron yagize ati “Caporal-Chef Anicet Girardin wo muri Rejima ya 132 yaCanine Infantry i Suippes, wari wacyuwe ejo avuye muri Libaniaho yari yakomerekejwe bikomeye n’abarwanyi ba Hezbollah, yapfuye muri iki gitondo azize ibikomere.”

Emmanuel Macron yongeyeho ko Anicet Girardin ari intwari “yapfiriye u Bbufaransa.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, General Fabien Mandon, na we yashimiye uyu musirikare watabarutse agaragaza agahinda ke gakomeye. Yavuze mu butumwa bwe kuri Twitter ko “ubwitange bwe n’inshingano ze bigomba guhabwa icyubahiro.

Hari hategerejwe umuhango wo guha icyubahiro undi musirikare Warrant Officer Florian Montorio uzaba kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mata, i Montauban.

Igitero cyahitanye ubuzima bw’aba basirikare babiri b’Abafaransa cyabaye ku wa Gatandatu. Abategetsi b’u Bufaransa bavuga ko icyo gitero cyatewe na Hezbollah.

Ni mu gihe uyu mutwe w’abayisilamu, ufatanyije na Iran, urahakana ko nta ruhare na ruto wagize muri iki gitero cy’abagizi ba nabi cyahitanye bariya basirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − ten =

Previous Post

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Next Post

Prof. PLO Lumumba Reaffirms International Community’s Failure During the 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Prof. PLO Lumumba Reaffirms International Community’s Failure During the 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda

Prof. PLO Lumumba Reaffirms International Community’s Failure During the 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.