Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanya abantu 26 biganjemo abakiri mu cyiciro cy’urubyiriko bakurikiranyweho ibyaha bw’ubwambuzi bushukana, bari mu itsinda ryiyise ‘Abameni’ batekera abantu imitwe kuri Telefone kugira ngo babarye amafaranga yabo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Aba bantu 26, barimo ab’igitsinagabo 25 n’umugore umwe, babarizwa mu itsinda ryiyise ‘Abameni’ bakunze guhamagara abantu kuri Telefone, babwira abantu ko hari amafaranga yabo yayobeye kuri Telefone, zabo kugira ngo babone uko bayabiba.
Aba bantu berekaniwe mu Mujyi wa Kigali, bafatiwe mu Karere ka Rusizi, ahakunze gufatirwa abantu bo muri iri tsinda, ryavuzweho kenshi ko bahamagara abantu kuri telefone babatesha umutwe bababwira ko bayobeje amafaranga yabo, babasaba kuyabasubiza, ku buryo iyo batagenzuye neza, baboherereza amafaranga yari kuri telefone zabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu bibwe bashutswe n’aba biyita ‘Abameni’ harimo abakozi ba Leta, Abakozi b’Imana, n’abakora mu nzego z’umutekano.
Dr Murangira, avuga ko amafaranga yibwe mu bikorwa bikekwa kuri aba bantu berekanywe uyu munsi, arenga Miliyoni 30 Frw, mu gihe agera kuri Miliyoni 15 Frw yagarujwe agasubizwa ba nyirayo.
Yavuze kandi ko imitungoifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw y’aba bakekwaho ubwambuzi bushukana, na yo yafatiriwe, bikaba biteganywa ko yazatezwa cyamunara kugira ngo haboneke ubwishyu bw’abantu bambuye amafaranga yabo.
Dr Murangira yongeye gusaba Abanyarwanda kuba maso no kugira amakenga mu gihe hari ababahamagaye babwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone zabo, ngo kugira ibyo bakanda Yagize ati “Aba bantu babasaba gukanda akanyenyeri, mugire amakenga, mubime amatwi.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kimwe na sosiyete z’itumanaho, bakunze kugira inama kenshi abaturarwanda, kwima amatwi abantu bose babahamagara kuri Telefone, babwira kugira imibare bakanda muri telefone zabo.
RADIOTV10