Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwerekanya abantu 26 biganjemo abakiri mu cyiciro cy’urubyiriko bakurikiranyweho ibyaha bw’ubwambuzi bushukana, bari mu itsinda ryiyise ‘Abameni’ batekera abantu imitwe kuri Telefone kugira ngo babarye amafaranga yabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025, ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Aba bantu 26, barimo ab’igitsinagabo 25 n’umugore umwe, babarizwa mu itsinda ryiyise ‘Abameni’ bakunze guhamagara abantu kuri Telefone, babwira abantu ko hari amafaranga yabo yayobeye kuri Telefone, zabo kugira ngo babone uko bayabiba.

Aba bantu berekaniwe mu Mujyi wa Kigali, bafatiwe mu Karere ka Rusizi, ahakunze gufatirwa abantu bo muri iri tsinda, ryavuzweho kenshi ko bahamagara abantu kuri telefone babatesha umutwe bababwira ko bayobeje amafaranga yabo, babasaba kuyabasubiza, ku buryo iyo batagenzuye neza, baboherereza amafaranga yari kuri telefone zabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga, Dr Murangira B. Thierry avuga ko mu bibwe bashutswe n’aba biyita ‘Abameni’ harimo abakozi ba Leta, Abakozi b’Imana, n’abakora mu nzego z’umutekano.

Dr Murangira, avuga ko amafaranga yibwe mu bikorwa bikekwa kuri aba bantu berekanywe uyu munsi, arenga Miliyoni 30 Frw, mu gihe agera kuri Miliyoni 15 Frw yagarujwe agasubizwa ba nyirayo.

Yavuze kandi ko imitungoifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw y’aba bakekwaho ubwambuzi bushukana, na yo yafatiriwe, bikaba biteganywa ko yazatezwa cyamunara kugira ngo haboneke ubwishyu bw’abantu bambuye amafaranga yabo.

Dr Murangira yongeye gusaba Abanyarwanda kuba maso no kugira amakenga mu gihe hari ababahamagaye babwira ko hari amafaranga yayobeye kuri telefone zabo, ngo kugira ibyo bakanda Yagize ati “Aba bantu babasaba gukanda akanyenyeri, mugire amakenga, mubime amatwi.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kimwe na sosiyete z’itumanaho, bakunze kugira inama kenshi abaturarwanda, kwima amatwi abantu bose babahamagara kuri Telefone, babwira kugira imibare bakanda muri telefone zabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 4 =

Previous Post

Huye: Itsinda ry’abakobwa ryaniyise izina rirahangayikishije kubera ibyo rikora bidakwiye abari b’u Rwanda

Next Post

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

IZIHERUKA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion
MU RWANDA

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

Eng.-Rwandan origin girl competing for Miss Belgium crown

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.