Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 76Frw byafatiwe muri Operasiyo yakozwe mu Rwanda hose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda na RIB, zerekanye ibicuruzwa byafatiwe mu gikorwa kiswe ‘Operation Usalama VIII 2022’ cyo kurwanya ibicuruzwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge, aho ibyafashwe bifite agaciro ka 76 108 664 Frw.

Igikorwa cyo kwerekana ibi bicuruzwa, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, cyarimo kandi n’abayobozi bahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa ndetse n’uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Izindi Nkuru

Muri iki gikorwa cyatumiwemo itangazamakuru, hagaragajwe ibicuruzwa birimo ibitemewe n’ibitujuje ubuziranenge byafashwe mu Gihugu cyose, bifite agaciro ka 76 108 664 Frw.

Ibi bicuruzwa byiganjemo ibinyobwa, ibiribwa, amavuta yo kwisiga yangiza uruhu, ibikoresho by’isuku ndetse n’insiga z’amashanyarazi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko iki gikorwa cyateguwe hashingiwe ku bindi bikorwa bitegurwa na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) ndetse n’ibihugu biba mu muryango wa Afrika y’Iburasirazuba uhuza abayobozi ba Polisi (East African Police Chiefs Cooperation).

RIB ivuga ko iki gikorwa cyari kigamije kurwanya ibicuruzwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda n’ayo mu karere ndetse n’ibitujuje ubuziranenge, imiti y’abantu ndetse n’iy’amatungo itujuje ubuziranenge, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura bw’imodoka bwambukiranya imipaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi bikorwa byangiza ibidukikije.

Muri iki gikorwa cya ‘Operation Usalama VIII’, hafatiwemo abantu 25 aho ibyaje ku isonga ku ruhande rw’u Rwanda, ari ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Uru rwego rwaboneyeho gushimira Abaturarwanda batanze amakuru kugira ngo abakoraga ibinyuranye n’amategeko bafatwe, ruboneraho kwibutsa ko iki gikorwa kizakomeza kugira ngo hakumirwe ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima bw’abantu.

Abayobozi barimo abo muri RIB na Polisi bavuze ko ibi bicuruzwa byafatiwe muri iyo operasiyo yakorewe mu Gihugu hose

Habaye n’Ikiganiro n’Abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru