Umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah watangaje ko wagabye ibitero muri Israel ku kibuga cy’indege cya Megiddo giherereye mu majyaruguru y’iki Gihugu.
Ibi bitero byatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, Hezbollah yavuze ko yari igambiriye ingabo za Israel.
Ni nyuma y’aho Israel yari ihanganye na Hamas muri Gaza yimuriye intambara muri Liban, mu guhangana n’umutwe wa Hezbollah wivanze mu bya Israel na Hamas.
Ibikomeje gutuma abantu bacika ururondogoro, ni ibitero Israel yagabye ejo kuwa Mbere mu majyepfo ya Liban bigahitana abantu hafi 500 biganjemo abasivile, abandi hafi 1 700 barakomereka.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yatangaje ko Liban igiye kuba isibaniro ry’intambara nk’Intara ya Gaza. Loni yahaye gasopo Israel iyibuza kwica abasivile nk’uko imaze iminsi ibikora muri Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko bateganya kongera ibitero mu majyepfo ya Liban batitaye ku bivugwa n’amahanga, ndetse aboneraho kongera gusaba abasivile bariyo guhunga bitaba ibyo bakahasiga ubuzima.
Ati “Nimuve ahantu hashobora kubashyira mu kaga nonaha. Hezbollah irimo kubakoresha, irabika ibisasu mu byumba byanyu, ikanabika ibisasu mu nzu zanyu. Mfite ubutumwa nshaka kugenera abaturage ba Liban. Intambara ya Israel ntabwo igamije kubarwanya, igamije kurimbura Hezbollah.”
Yakomeje agira ati “Ku batarabyumva neza, ndashaka kubabwira umurongo Israel igenderaho, ntabwo dutegereza ko abantu badutera ubwoba, twe dukoresha ibikorwa oha ari ho hose, igihe icyo ari cyo cyose, turimbura ibikomerezwa, turimbura ibyihebe tugakuraho ibisasu, n’ibitaraza bizaza, tugiye gukora ibirenzeho.”
Jordania yatangaje ko igiye gufasha Liban mu kurinda umutekano w’abasivile mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America na yo iteganya kongera abasirikare bayo mu burasirazuba bwo hagati.
Iran na yo biravugwa ko yiteguye gusuka imiriro kuri Israel. Loni yasabye impande zose zirebwa n’iki kibazo kugishakira umuti.
Ibitaro byinshi muri Liban byatangiye kuzura kubera harimo kuvurirwa inkomere zakomerekejwe n’ibitero by’ejo.
Israel igiye kumara umwaka ihanganye n’umutwe wa Hamas muri Gaza ibintu byatumye umutwe wa Hezbollah nawo uhagurukira gutera ingabo mu bitugu abo barwanyi ba Hamas.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10