Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hezbollah na yo yatangiye ibitero byo guhangana na Israel

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hezbollah na yo yatangiye ibitero byo guhangana na Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah watangaje ko wagabye ibitero muri Israel ku kibuga cy’indege cya Megiddo giherereye mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Ibi bitero byatangiye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, Hezbollah yavuze ko yari igambiriye ingabo za Israel.

Ni nyuma y’aho Israel yari ihanganye na Hamas muri Gaza yimuriye intambara muri Liban, mu guhangana n’umutwe wa Hezbollah wivanze mu bya Israel na Hamas.

Ibikomeje gutuma abantu bacika ururondogoro, ni ibitero Israel yagabye ejo kuwa Mbere mu majyepfo ya Liban bigahitana abantu hafi 500 biganjemo abasivile, abandi hafi 1 700 barakomereka.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yatangaje ko Liban igiye kuba isibaniro ry’intambara nk’Intara ya Gaza. Loni yahaye gasopo Israel iyibuza kwica abasivile nk’uko imaze iminsi ibikora muri Gaza.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko bateganya kongera ibitero mu majyepfo ya Liban batitaye ku bivugwa n’amahanga, ndetse aboneraho kongera gusaba abasivile bariyo guhunga bitaba ibyo bakahasiga ubuzima.

Ati “Nimuve ahantu hashobora kubashyira mu kaga nonaha. Hezbollah irimo kubakoresha, irabika ibisasu mu byumba byanyu, ikanabika ibisasu mu nzu zanyu. Mfite ubutumwa nshaka kugenera abaturage ba Liban. Intambara ya Israel ntabwo igamije kubarwanya, igamije kurimbura Hezbollah.”

Yakomeje agira ati “Ku batarabyumva neza, ndashaka kubabwira umurongo Israel igenderaho, ntabwo dutegereza ko abantu badutera ubwoba, twe dukoresha ibikorwa oha ari ho hose, igihe icyo ari cyo cyose, turimbura ibikomerezwa, turimbura ibyihebe tugakuraho ibisasu, n’ibitaraza bizaza, tugiye gukora ibirenzeho.”

Jordania yatangaje ko igiye gufasha Liban mu kurinda umutekano w’abasivile mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America na yo iteganya kongera abasirikare bayo mu burasirazuba bwo hagati.

Iran na yo biravugwa ko yiteguye gusuka imiriro kuri Israel. Loni yasabye impande zose zirebwa n’iki kibazo kugishakira umuti.

Ibitaro byinshi muri Liban byatangiye kuzura kubera harimo kuvurirwa inkomere zakomerekejwe n’ibitero by’ejo.

Israel igiye kumara umwaka ihanganye n’umutwe wa Hamas muri Gaza ibintu byatumye umutwe wa Hezbollah nawo uhagurukira gutera ingabo mu bitugu abo barwanyi ba Hamas.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Next Post

Rwamagana: Igikoresho babwirwaga ko ari inkunga y’ubuntu ntawagihawe atishyuye 1.000Frw

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Igikoresho babwirwaga ko ari inkunga y’ubuntu ntawagihawe atishyuye 1.000Frw

Rwamagana: Igikoresho babwirwaga ko ari inkunga y’ubuntu ntawagihawe atishyuye 1.000Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.