Hifashishijwe umukino hagiye kwibutswa uruhare rwa rutwitsi RTLM mu kubiba ingengabitekerezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukino uzwi nka ‘Hate Radio’ ushushanya uruhare rwa Radio RTLM mu kubiba no gukwirakwiza ingengabitekerezo mbi muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, umaze kwerekanwa mu Bihugu 40, ugiye kwerekanwa mu Rwanda.

Radio ya RTLM (Radio Television Libre des Mille Collines) izwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi ndetse no kubica.

Izindi Nkuru

Byumwihariko izwiho kuba mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yararangaga aho Abatutsi bihishe, kugira ngo Interahamwe zijye kubica.

Uretse ibiganiro byuzuye ubuhezanguni n’ingengabitekerezo mbi byatambukaga kuri iyi Radio, yanacurangaga indirimbo zibiba urwango ndetse n’izatizaga umurindi Interahamwe gukora Jenoside.

Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, hakozwe film n’ibiganiro byinshi bigaruka ku mateka yayo, birimo n’umukino uzwi nka ‘Hate Radio’ ushushanya uruhare rwa RTLM mu kubiba ingengabitekerezo.

Ni umukino wahimbwe hagamijwe kugaragaza ububi bw’ubutumwa n’imbwirwaruhame by’ingengabitekerezo, kugira ngo byigishe urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, mu rwego rwo guteza imbere amahoro n’ubumwe mu muryango mugari.

Uyu mukino wa ‘Hate radio’ umaze gukinwa inshuro 340 mu Bihugu 40 byo ku Isi yose, aho wakurikirwaga n’ibiganiro no kungurana ibitekerezo ku mateka ya Jenoside, ndetse n’icyakorwa kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Uyu mukino ugiye kongera gukinwa mu Rwanda, aho tariki 04 ndetse n’iya 05 Mata 2023 uzakinwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’i Butare ndetse no ku ya 08 n’iya 10 Mata 2023 mu Mujyi wa Kigali, muri Kigali Convention Center, hombi kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Ntarindwa Diogene usanzwe azwi nka Atome wamamaye mu gukina amakinamico, ni umwe mu bakinnyi b’imena bari muri uyu mukino.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru