Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Prince Kid yahishuye icyo avuga ko cyari kigambiriwe ajyanwa mu nkiko ko hari n’ubiri inyuma

radiotv10by radiotv10
31/03/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Prince Kid yahishuye icyo avuga ko cyari kigambiriwe ajyanwa mu nkiko ko hari n’ubiri inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Prince Kid uregwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa bivugwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yavuze ko uwamutanzeho ikirego bwa mbere, yari agambiriye ko yamburwa iri rushanwa, ngo rigahabwa umukobwa.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyamugize umwere, cyatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza impamvu bwajuriye, bwavuze ko hari impamvu esheshatu zikomeye, zirimo kuba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge hari ibyo rwirengagije.

Bwavuze ko hari ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya, barimo abavuze ko bakorewe ihohoterwa na Prince Kid kandi hatabayeho ubwumvikane.

Bwagarutse ku buhamya bw’umwe mu batangabuhamya, wavuze ko uregwa [Prince Kid] yamuhohoteye amushukishije ibyo yamuhaye amufatiranye n’ubukene bwariho mu bihe bya COVID-19.

Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo asobanure ku byari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya bavugwa ko bahohotewe n’uregwa, avuga ko ubwabwo bumushinjura.

Yavuze ko umutangabuhamya urindiwe umutekano wahawe izina rya VKF, yivugiye imbere y’Urukiko ko nta hohoterwa yakorewe ndetse akanabihamiriza mu nyandiko yandikiye imbere ya Noteri.

Prince Kid yavuze ko uretse ubu buhamya bw’uyu mutangabuhamya yandikiye imbere ya Noteri, yanasabwe kuza kubutangira mu Rukiko ubwo rwabyifuzaga, na bwo akaza akabishimangira.

Ikindi yagarutseho, ni ukuba hari ubuhamya bugaragaza ko hari abatangabuhamya babiri babajijwe n’Ubugenzacyaha, ariko ko ubuhamya bwabo buteza urujijo, kuko inyandiko-mvugo yabwo igaragaza ko babajijwe n’Umugenzacyaha umwe mu bihe bimwe.

Ati “Ibyo bintu ubwabyo ntibishoboka kuko batavuze ibintu bimwe, nkaba nsaba ko ubwo buhamya busuzumwa.”

Prince Kid yahise yerurira Urukiko Rukuru rwajururiwe muri uru rubanza, ko yazanywe mu manza hagamijwe ko irushanwa rya Miss Rwanda aryamburwa, rigahabwa umukobwa ushoboye kuko ari iry’abakobwa.

Yavuze ko ikirego cyatanzwe bwa mbere n’uwahawe izina rya TGK hagamijwe iyi ngingo yo kugira ngo yamburwe iri rushanwa yatangiye gutegura muri 2014, ariko ko ibyaha ashinjwa ubwabyo bitabayeho.

Ati “Ibikorwa byose byavuzwe n’Ubushinjacyaha ntabwo byabayeho. Ni ibyaha byatekinitswe.”

Umucamanza yasubitse urubanza, impande zombi zigikomeza kuburana, aho Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza impamvu bwashingiyeho bujurira, mu gihe uregwa n’abamwunganira mu mategeko bo bakomeje kuvuga ko arengana. Urubanza rukazasubukurwa tariki 28 Mata 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 13 =

Previous Post

Hifashishijwe umukino hagiye kwibutswa uruhare rwa rutwitsi RTLM mu kubiba ingengabitekerezo

Next Post

Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize ‘uburangare’

Impinduka ku muyobozi wa Kicukiro wemereye Perezida ko yagize 'uburangare'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.