Monday, September 9, 2024

Mu rubanza rw’ubujurire rwa Prince Kid habayemo impinduka zitabayeho mbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, noneho Ubushinjacyaha bwasabye ko rubera mu ruhame mu gihe amaburanisha yabaye mbere yose yaberaga mu muhezo.

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, mu Rukiko Rukuru rwajuririwe n’Ubushinjacyaha ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwagize umwere Prince Kid.

Uru rubanza rw’ubujurire rwagombaga kuburanishwa tariki 10 Werurwe 2023, ariko rwimurirwa kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu buryo butunguranye kubera inama y’abacamanza yari yabaye kuri iriya tariki.

Prince Kid wageze ku cyicaro cy’Urukiko Rukuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yambaye isuti y’umukara n’ishati y’umweru ndetse yanarengejeho Cravatte.

Ni urubanza noneho rwabereye mu ruhame nyuma yuko bisabwe n’Ubushinjacyaha nubundi bwari bwasabye ko rushyirwa mu muhezo mu maburanisha yabanje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibishinjwa uregwa atari ibihimbano ndetse ko bigomba gukurikiranwa n’itangazamakuru, bityo ko rukwiye kubera mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, cyahanaguyeho ibyaha Prince Kid, bwagaragarije Urukiko Rukuru impamvu bwakijuririye.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite impamvu esheshatu zikomeye zatumye bujurira, buvuga ko hari ingingo zikiranuye zirengagijwe n’Umucamanza waciye urubanza rwa mbere.

Bwagarutse ku buhamya bwa bamwe mu batangabuhamya barimo uvuga ko yahohotewe n’uregwa, aho yamushukishije ibyo yamushukishaga amufatiranye n’ubukene bwariho mu bihe bya COVID-19.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Urukiko rwaciye uru rubanza, rutasobanukiwe n’imiterere y’ibyaha ndetse ntiruhe agaciro ibimenyetso byatanzwe bigaragaza imikorere y’ibyaha.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bufite ibimenyetso bishya birimo ibyemezo by’imanza zaciwe ku manza zisa n’uru ruregwamo Prince Kid, zishobora kugenderwaho hafatwa icyemezo cy’uru rubanza nkuko biteganywa n’amategeko mu bizwi nka ‘Jurisprudence’.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts