Radio10, mudatenguha abayumva n’abafatanyabikorwa abanyamakuru bayo ba Siporo bongeye gutungurana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Radio10, imfura muri radio zigenga mu Rwanda, izwiho kuba nyambere mu biganiro n’amakuru bikoranye ubuhanga, yongeye gukora agashya, abanyamakuru bayo ba Siporo bakorera ikiganiro hanze ya studio zayo, ku cyicaro cya Banki izwiho gutanga serivisi zinoze ya Cogebanque.

Mu kiganiro cya siporo ‘Urukiko rw’Imikino’ kiza ku isonga mu gukundwa mu bya siporo mu Rwanda, abanyamakuru basanzwe bagikora batunguranye bagikorera ku cyicaro cya Banki ya Cogebanque.

Izindi Nkuru

Ni mu rwego rwo gukomeza kwegera abafatanyabikorwa ba RADIOTV10, dore ko ari gahunda imaze igihe itangiye muri iki kigo kihariye mu gutanga serivisi z’imenyekanishabikorwa.

Abanyamakuru b’abahanga mu bya siporo, bazwiho ubusesenguzi n’ubucukumbuzi butagereranywa, kuva kuri Kazungu Claver, Biganiro Mucyo Anhta na Jean Claude Hitimana, ndetse na Ishimwe Adelaide, ubu bari gukorera ikiganiro ku cyicaro cya Cogebanque mu Mujyi rwagati.

Ni ikiganiro kiri gusesengurirwamo amakuru anyuranye agezweho muri siporo yo mu Rwanda, nk’ibibazo biherutse kuvugwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Aba banyamakuru si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri bakoze ikiganiro cyabo muri ubu buryo, kuko banakoreye ikiganiro ku ruganda ruzwiho kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’icyanga ntagereranywa rwa Skol, mu Nzove.

 

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru