Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
03/02/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Abarokotse bavuze ingaruka batewe n’icyemezo cy’umutungo banyazwe n’ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu wa Nyanza mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko bugarijwe n’ubukene nyuma yo kwamburwa igishanga cy’Agahenerezo bari barahawe, bakaza kucyamburwa kigahabwa abikorera.

Mukanyandwi Jeannette umwe muri aba baturage, avuga ko ubwo batuzwaga muri uyu mudugudu, bahawe iki gishanga ngo bajye bagihingamo babashe kubona ibibatunga n’ibyabateza imbere kuko nta yindi mitungo bafite.

Ati “Nyuma baza kuhatwambura bahaha abikorera, twe aho twakoreraga hahawe Igororero rya Karubanda i Huye ntibagira aho baduha tuzajya dukorera.”

Mukabutera Beatrice na we yagize ati “Izi nzu bazitwubakira bakazidutuzamo bahise baduha aho tuzahinga mu gishanga cyo mu Gahenerezo dutangira guhinga dutunga imiryango yacu ntakibazo, ariko nyuma icyadutunguye ni uko twabonye baza barahatwambura bahaha abikorera twe dusigarira aho.”

Akomeza avuga ko kwamburwa iki gishanga byabashyize mu bukene nyamara bari baratangiye gushaka uko bakwiteza imbere no kwikura mu bwigunge.

Ati “Byadusigiye ubukene, ubu ntaho dufite duhinga inzara itumereye nabi turakennye, badufashije baduha aho gukorera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko batakabaye bavuga ko bambuwe ubutaka kuko ngo ubutaka ari ubwa Leta, akanasaba abadafite aho gukorera kujya bashakisha uburyo bwo kubona aho babasha gukorera.

Ati “Ntabwo bambuwe ibishanga kuko ibishanga ni ubutaka bwa Leta, abaturage baba bafite imirima bakoreramo, abatahafite bakatisha imirima, abadafite ubutaka baba bagomba kureba ibindi bakora bakatisha cyangwa bagakorera ababufite bakabona aho bakorera.”

Bavuga ko nyuma yo kwamburwa iki gishanga no kubona umunyu wo guteka bisigaye ari ingume

Ubu cyahawe abikorera

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi abiri mu buryo bw’ubugome

Next Post

Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Menya imyanya amakipe y’u Rwanda ariho mu irushanwa ry’imitwe y’Abapolisi bafite ubumenyi budasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.