Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Karere ka Huye, bavuga ko umwuga wo kubumba utakibasha kubatunga, none barashaka kujya mu buhinzi ariko ikibazo kikaba kutagira ubutaka.
Aba baturage bo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, batuye mu Kagari ka Shanga mu Murenge wa Maraba, babwiye RADIOTV10 ko kuva cyera bari babeshejweho no kubumba inkono ariko ko aho ibihe bigeze, uyu mwuga utakibatunga.
Nyirinkindi Venuste yavuze ko uretse kubona ibumba bibagoye, n’inkono babumba zitagipfa kugurwa kuko abantu basigaye batekera mu masafuri, yewe ngo n’ababagurira inkono babaha intica ntikize.
Yagize ati “Baguha nk’ijana ndetse hari n’igihe uzijyana wazigeza aho uzigurisha ukirirwa uzibungana ku mutwe.”
Mugenzi we avuga ko aya mafaranga adashobora kubatunga kuko n’ibiciro ku masoko byatumbagiye.
Ati “Ujyana agakono mu isoko, bakaguha akajana, yenda umuntu yakugirira imbabazi akaguha yenda nka maganabiri, ubwo se umwana yiriwe arira, avuye no ku ishuri na we wiriwe imuhira…”
Bavuga ko bifuza guhagarika uyu mwuga bakaba bajya mu buhinzi ariko ko ikibazo bafite ari ubutaka bwo guhinga kuko bavutse basanga n’imiryango yabo itunzwe no kubumba itagira ubutaka bwo guhinga.
Umwe yagize ati “Ahasigaye nimudushakire imirima, mudushakire n’udutungo, muduhe n’amasuka rwose ntaho tugira duhinga. Tugahinga natwe iryo bumba tukarireka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Maraba, Uwamariya Jaqueline avuga ko kuba aba baturage bamaze kubona ko ububumbyi bw’inkono butakibashije kubatunga, bashobora gufashwa kunoza uyu mwuga wabo, bakajya babumba nk’amavaze ariko kandi n’abashaka guhinga bakaba bashakirwa ubutaka.
Yavuze ko ubuyobozi buri kureba ubutaka bwa Leta bwegereye aba baturage, kugira ngo babutizwe batangire kubuhingamo.
Ati “Noneho twarangiza tukareba n’uburyo umuntu dushobora kumuha imirima n’aho yabasha gukorera kandi bimworoheye.”
Uyu muyobozi kandi yanavuze ko iyi miryango igomba gufasha abana bayikomokamo bakagana ishuri kugira ngo na bo mu minsi iri imbere batazahura n’imbogamizi zo kubura imirimo.
RADIOTV10