Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

radiotv10by radiotv10
21/04/2023
in MU RWANDA
2
Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikirombe cyacukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bivugwa ko kitari kizwi, cyagwiriye abantu batandatu, byamenyekanye ko harimo n’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye.

Iminsi ibiri irihiritse hataraboneka abantu batandatu bagwiriwe n’iki kirombe, aho amakuru y’iriduka ryacyo yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, ariko bikaba bivugwa ko cyaridutse ku wa Gatatu tariki 19 Mata.

Iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi, bivugwa ko kitari kizwi n’ubuyobozi, ndetse n’abaturage bo muri aka gace bavuga ko nta makuru ahagije bari bakiziho.

Umwe mu bagikoragamo avuga ko batangiye gucukura bahembwa ibihumbi bitandatu (6 000 Frw) ku munsi, ariko ubu bari bageze kuri 2 500 Frw.

Yavuze kandi ko batazi rwiyemezamirimo mukuru w’ubu bucukuzi, kuko na bo ubwabo nubwo bamukoreraga ariko batamuzi, icyakora akavuga ko uwo bazi wabayoboraga yitwa Leonard, ariko ko atari we rwiyemezamirimo w’ibi bikorwa.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, amakuru aturuka i Huye, avuga ko nubwo hitabajwe imashini zicukura kure, ariko abagwiriwe n’iki kirombe bataraboneka.

Hari amakuru avuga kandi ko muri aba bantu batandatu bagwiriwe n’iki kirombe, harimo batatu (3) basanzwe ari abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko nta cyizere bafite ko aba bagwiriwe n’iki kirombe baba bakiri bazima.

Umwe mu baturage muri aka gace wavuze ko batazi iby’aya mabuye y’agaciro yacukurwagamo hano, yagize ati “Na bo ubwabo bariya bahakora, baragenda bakavoma ayo mazi, bakayora ibyo bitaka, ariko na bo ubwabo ntiwababaza ngo hakorerwamo iki, ntibazi ibivamo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Annonciate Kankesha na we yemeje ko ubuyobozi butari buzi iby’iki kirombe ndetse ko kitemewe n’amategeko.

Ati “Ntikizwi, bari bagiye gucukura ngo bakuremo ibyo bashakaga batavuga ibyo ari byo, ariko biragaragara ko bagiyemo bitazwi, bigahita bimenyekana kuko bahezemo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi buri kwegeranya amakuru no gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ibirambuye kuri ubu bucukuzi ndetse n’uwakoraga ibi bikorwa amenyekane kuko kugeza ubu atazwi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Niyomuhoza Francine says:
    3 years ago

    Imiryango yabo Bantu mukomeze kwihangana
    Hanakorwe iperereza hamenyeka uwo wacukuje icyo kirombe

    Reply
  2. Allia justine says:
    3 years ago

    bakomeze kwihangana abo babuze ababo gusa badufashe nogukomeza gutanga amakuru kugirango nyirikirombe afatwe abyozwe ibi birikuba.

    Reply

Leave a Reply to Niyomuhoza Francine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 17 =

Previous Post

ManUnited yatengushye abakunzi bayo bari bayitegerejeho ibitangaza, Maguire yongera kuba iciro ry’imigani

Next Post

Iyonkere kibondo bikurangaza- Bene wabo w’Abantu bo mu Kagera barabatashya

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

IZIHERUKA

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa
IMYIDAGADURO

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iyonkere kibondo bikurangaza- Bene wabo w’Abantu bo mu Kagera barabatashya

Iyonkere kibondo bikurangaza- Bene wabo w’Abantu bo mu Kagera barabatashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.