Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikirombe cyacukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bivugwa ko kitari kizwi, cyagwiriye abantu batandatu, byamenyekanye ko harimo n’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye.

Iminsi ibiri irihiritse hataraboneka abantu batandatu bagwiriwe n’iki kirombe, aho amakuru y’iriduka ryacyo yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, ariko bikaba bivugwa ko cyaridutse ku wa Gatatu tariki 19 Mata.

Izindi Nkuru

Iki kirombe giherereye mu Mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi, bivugwa ko kitari kizwi n’ubuyobozi, ndetse n’abaturage bo muri aka gace bavuga ko nta makuru ahagije bari bakiziho.

Umwe mu bagikoragamo avuga ko batangiye gucukura bahembwa ibihumbi bitandatu (6 000 Frw) ku munsi, ariko ubu bari bageze kuri 2 500 Frw.

Yavuze kandi ko batazi rwiyemezamirimo mukuru w’ubu bucukuzi, kuko na bo ubwabo nubwo bamukoreraga ariko batamuzi, icyakora akavuga ko uwo bazi wabayoboraga yitwa Leonard, ariko ko atari we rwiyemezamirimo w’ibi bikorwa.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, amakuru aturuka i Huye, avuga ko nubwo hitabajwe imashini zicukura kure, ariko abagwiriwe n’iki kirombe bataraboneka.

Hari amakuru avuga kandi ko muri aba bantu batandatu bagwiriwe n’iki kirombe, harimo batatu (3) basanzwe ari abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko nta cyizere bafite ko aba bagwiriwe n’iki kirombe baba bakiri bazima.

Umwe mu baturage muri aka gace wavuze ko batazi iby’aya mabuye y’agaciro yacukurwagamo hano, yagize ati “Na bo ubwabo bariya bahakora, baragenda bakavoma ayo mazi, bakayora ibyo bitaka, ariko na bo ubwabo ntiwababaza ngo hakorerwamo iki, ntibazi ibivamo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, Annonciate Kankesha na we yemeje ko ubuyobozi butari buzi iby’iki kirombe ndetse ko kitemewe n’amategeko.

Ati “Ntikizwi, bari bagiye gucukura ngo bakuremo ibyo bashakaga batavuga ibyo ari byo, ariko biragaragara ko bagiyemo bitazwi, bigahita bimenyekana kuko bahezemo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi buri kwegeranya amakuru no gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ibirambuye kuri ubu bucukuzi ndetse n’uwakoraga ibi bikorwa amenyekane kuko kugeza ubu atazwi.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Niyomuhoza Francine says:

    Imiryango yabo Bantu mukomeze kwihangana
    Hanakorwe iperereza hamenyeka uwo wacukuje icyo kirombe

  2. bakomeze kwihangana abo babuze ababo gusa badufashe nogukomeza gutanga amakuru kugirango nyirikirombe afatwe abyozwe ibi birikuba.

Leave a Reply to Allia justine Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru