Bamwe mu bagabo bari bafungiye ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi, bo mu Karere ka Huye, bavuga ko bafunguwe bagera mu zabo imiryango yabo ikabirukana bagahitamo kwangara ubu bakaba bavuga ko babayeho nabi.
Munyentwari Aristalque w’imyaka 72, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yafungurwaga yumvise yishimye ko agiye gusubira mu muryango we akongera kuwitaho ndetse na wo ukamwitaho, gusa ngo si ko byagenze.
yagize ati “Aho ntahukiye ndangije igihano bari bampaye, umugore aramenesha ati ‘nta burenganzira ufite aha’.”
Agaruka ku cyo atekereza ku gitera iki kibazo, Munyentwari yagize ati “kubera impamvu y’inda nini abagore bafite muri iki gihe kubera ko bamenyereye kwiharira n’imitungo yabo, umugabo yaba aje ntagire icyo avuga.”
Munyentwari avuga ko iki kibazo cyabaye ku bagabo benshi bari bafunganywe, bageraga mu ngo zabo bagasanga zahinduye imirishyo bagahitamo kwahukana.
Ati “Umugabo akamena agacika akagenda yanga intambara, yanga kongera kumena amaraso.”
Bizimana Felicie na we wari ufungiye gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko abagabo bagize ibi byago, bari mu gahinda kuko babayeho nabi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, Ngabo Fidel avuga ko abantu bahuye n’iki kibazo badakwiye kubyihererana ahubwo ko bakwiye kugana inzego bakazimenyesha kugira ngo bitazateza amakimbirane mu ngo.
Ati “Twabagira inama yo kujya bagana ubuyobozi nta mpamvu yo kwihererana ibibazo cyane cyane ko hagiye hagaragara abantu bihererana ibibazo ugasanga binagiza ingaruka mu mibanire bituma habayeho n’ibintu bikomeye bageze n’aho banicana.”
Bamwe muri aba bahuye n’ibi bibazo, bagaragaza ko babayeho mu gahinda gakabije, binagaragazwa no kuba hari gahunda za Leta batitabira nko kuba batagira ubwishingizi bwo kwivuza.
RADIOTV10