Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Hari abari bafungiye Jenoside bafunguwe bagera mu rugo abagore babo bakabamenesha

radiotv10by radiotv10
11/02/2022
in MU RWANDA
0
Huye: Hari abari bafungiye Jenoside bafunguwe bagera mu rugo abagore babo bakabamenesha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo bari bafungiye ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi, bo mu Karere ka Huye, bavuga ko bafunguwe bagera mu zabo imiryango yabo ikabirukana bagahitamo kwangara ubu bakaba bavuga ko babayeho nabi.

Munyentwari Aristalque w’imyaka 72, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yafungurwaga yumvise yishimye ko agiye gusubira mu muryango we akongera kuwitaho ndetse na wo ukamwitaho, gusa ngo si ko byagenze.

yagize ati “Aho ntahukiye ndangije igihano bari bampaye, umugore aramenesha ati ‘nta burenganzira ufite aha’.”

Agaruka ku cyo atekereza ku gitera iki kibazo, Munyentwari yagize ati “kubera impamvu y’inda nini abagore bafite muri iki gihe kubera ko bamenyereye kwiharira n’imitungo yabo, umugabo yaba aje ntagire icyo avuga.”

Munyentwari avuga ko iki kibazo cyabaye ku bagabo benshi bari bafunganywe, bageraga mu ngo zabo bagasanga zahinduye imirishyo bagahitamo kwahukana.

Ati “Umugabo akamena agacika akagenda yanga intambara, yanga kongera kumena amaraso.”

Bizimana Felicie na we wari ufungiye gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko abagabo bagize ibi byago, bari mu gahinda kuko babayeho nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, Ngabo Fidel avuga ko abantu bahuye n’iki kibazo badakwiye kubyihererana ahubwo ko bakwiye kugana inzego bakazimenyesha kugira ngo bitazateza amakimbirane mu ngo.

Ati “Twabagira inama yo kujya bagana ubuyobozi nta mpamvu yo kwihererana ibibazo cyane cyane ko hagiye hagaragara abantu bihererana ibibazo ugasanga binagiza ingaruka mu mibanire bituma habayeho n’ibintu bikomeye bageze n’aho banicana.”

Bamwe muri aba bahuye n’ibi bibazo, bagaragaza ko babayeho mu gahinda gakabije, binagaragazwa no kuba hari gahunda za Leta batitabira nko kuba batagira ubwishingizi bwo kwivuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Kigali: Umwubatsi yahanutse mu igorofa ahita agwa igihumure

Next Post

Mu Kinyarwanda cyuje ikibonezamvugo, Vrooman wari Ambasaderi wa USA yasezeye Abanyarwanda

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Kinyarwanda cyuje ikibonezamvugo, Vrooman wari Ambasaderi wa USA yasezeye Abanyarwanda

Mu Kinyarwanda cyuje ikibonezamvugo, Vrooman wari Ambasaderi wa USA yasezeye Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.