Kigali: Umwubatsi yahanutse mu igorofa ahita agwa igihumure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bubatsi bari gukora ku nyubako imwe iri kubakwa mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yahanutse aturutse mu igorofa ya kabiri, yikubita hasi ahita agwa muri coma.

Uyu mugabo witwa Ntibaziyaremye Ferdinand, yaguye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 ubwo yari mu kazi ko kubaka asanzwe akora.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko imbaho yari yicayeho ari mu kazi ko kubaka, zavunitse, bigatuma ahanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricicie yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, ko iyi mpanuka ikimara kuba yahise yihutira kujya aho yabereye.

Uyu muyobozi avuga ko uwakoze iyi mpanuka, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yitabweho dore ko yari yaguye muri Coma.

Murekatete Patricicie yabyagize ati “Yari arimo kubaka ahanuka ku gikwa maze yikubita hasi ariko yajyanywe kwa muganga.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abubakisha inzu mu Mujyi wa Kigali, kwibuka gushaka ubwishingizi kugira ngo mu gihe habaye impanuka nk’izi, hataba imbogamizi mu kuvuza uwayikoze.

Yahanutse aturutse mu igorofa ya kabiri y’inyubako izwi nka La Bonne Adreese, yikubita hasi abanje umugongo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru