• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bavuga ko ivomero ry’amazi meza bari begerejwe, ryafunze rimaze ukwezi kumwe gusa, none byatumye basubira kuvoma amazi mabi yo mu bishanga no mu bidendezi.

Iri vomero ryavomwagaho n’abo mu Midugudu ya Gahondo na Mukuzanyana yo mu Kagari ka Sazange uyu Murenge wa Kinazi, aho bavuga ko ubwo ryafungurwaga bari babyishimiye.

Mukamanzi Alphonsine yagize ati “Twari twizeye ko tubonye amazi hafi nyuma uwavomeshaga arigendera bahita bayafunga dusubira kuvoma ay’ibishanga mabi, ubu amezi abaye abiri barifunze.”

Aba baturage bavuga ko bumva amakuru avuga ko imfunguzo z’iri vomero zifitwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Sazange, Jean Paul Minani.

Umuturage witwa Alphonse na we ati “Ubu tujya kuvoma mu bishanga kandi twarahoranye amazi meza. Bibaye byiza badufungurira ivomo tukajya tuvoma amazi meza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney avuga ko atari azi iki kibazo, icyakora ko agiye kugikurikirana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sazange, Jean Paul Minani avuga ko gufungwa kw’iri vomeri byatewe no kuba uwayavomeshaga yaragiye, bigatuma ubuyobozi butegereza ko umukozi wa WASA abanza kubara umwenda yari arimo kugirango babone gushaka undi ukomeza izi nshingano.

Ati “Hari hategerejwe umukozi wa WASA ngo abarure ideni uwo wavomeshaga yasigayemo hanyuma tubone kuriha undi uzajya arivomeshaho.”

Ababaturage bo muri aka gace, basaba ko mu gihe bahawe ibikorwa remezo nk’ibi bajya bafashwa bikaramba, kuko atari rimwe cyangwa kabiri babihabwa ariko ntibimare kabiri bidahagaze.

Iri vomero ryafunze rimaze ukwezi kumwe gusa rifunguye
Ubu ni ryo urubyiruko rujya kuruhukiraho
Abaturage bavuga ko rikwiye kongera rigafungura kuko ryari ribafatiye runini
Ntibumva ikibura ngo bongere bavome amazi meza

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    1 year ago

    amazi ni ubuzima. wasac ishyiremo agatege. nyabuna kugeza amazi ku baturage ni ingirakamari.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Next Post

Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.