I Kigali hagaragaye ikimenyetso gishimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Kigali mu Rwanda hazamuwe ibendera rya Guinée Conakry ahagiye gukorera Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Izamurwa ry’iri bendera rya Guinée Conakry ryagaragajwe na Nfaly Sylla usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, akaba ari na Minisitiri ushinzwe Itumanaho.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nfaly Sylla yavuze ko Igihugu cye cyishimiye kuba cyazamuye ibendera ryacyo mu Rwanda aho ambasade yacyo mu Rwanda igiye kujya ikorera.

Yagize ati “Umubano wa Conakry-Kigali ukomeje gutera imbere. Harakabaho imikoranire ya Guinée n’u Rwanda Rwanda.”

Agaruka ku gikorwa cyo kuzamura ibendera rya Guinea mu Rwanda, Nfaly Sylla yagize ati “Izamurwa ry’ibendera rya Guinée kuri Ambasade yacu nshya i Kigali, mu rwego rwo gutsimbataza ubucuti hagati y’Ibihugu byacu.”

Iyi Ambasade ya Guinée Conakry mu Rwanda ifunguwe nyuma y’amezi atandatu Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri ki Gihugu, yagiyeyo muri Mata uyu mwaka wa 2023, ubwo yasuraga Ibihugu binyuranye byo mu burengerazuba bwa Afurika birimo na Guinée Conakry.

Perezida Paul Kagame wageze muri Guinée Conakry tariki 17 Mata 2023, yakiriwe na mugenzi we w’iki Gihugu Colonel Mamadi Doumbouya banagiranye ibiganiro byo guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Nfaly Sylla yishimiye kuba Igihugu cye ubu gifite ikirango mu Rwanda
Ambasade ya Guinea mu Rwanda yafunguwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru