Hari icyo Igihugu cy’igihangange kiri gukora ku by’intambara yongeye guhagurutsa Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta Zunze Ubumwe za America ziri inyuma ya Israel mu ntambara ihanganishije iki Gihugu n’umutwe wa Hamas, zikomeje kuganira n’Ibihugu binyuranye kugira ngo iyi ntambara idakomeza guhitana ubuzima bw’abaturage b’abasivile.

Ni ibiganiro biri gukorwa na Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Anthony Blinken, aho kuri iki Cyumweru yahuye n’Igikomangoma cya Arabia Saoudite Muhammed bin Salman.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kubonana na Muhammed bin Salman wa Arabia Saoudite, Blinken yahise yerecyeza mu Misiri aho yagiye kubonana na Perezida Abdel Fattah El-Sissi w’iki Gihugu, ngo bagirane ibiganiro.

Nyuma y’ibiganiro aba bategetsi bombi bagiranye, Prezida Abdel Fattah Es-Sissi yatangaje ko mu byo baganiriyeho, harimo kuba Israel ibyo ikora byose ikwiye kubikora ariko itarengereye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, cyangwa ngo yice nkana indangagaciro z’ubuzima bw’abaturage b’abasivile bari muri Gaza.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Blinken asubira muri Israel, kubonana na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyaho.

Ibiro bya Perezida wa USA byatangaje ko Joe Biden yavuganye na Muhamoud Abbas uyobora Palestine, ku buryo hakenewe ubutabazi ku basivili bari mu ntara ya Gaza, irimo iberamo intambara hagati y’umutwe wa Hamas n’ingabo za Israel.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru