Mu Rwanda hagaragaye Gare ifite umwihariko uvugwa imyato ukwiye gutanga urugero rwiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bari n’abategarugori bakunze gukora ingendo zinyura muri Gare ya Ngoma mu Karere Ngoma, bishimira icyumba cy’umukobwa cyashyizwe muri iyi Gare, kibafasha mu gihe hari utunguwe n’ibihe by’ukwezi kwe.

Ukigera muri Gare ya Ngoma, mu miryango itandukanye itangirwamo serivisi, ubona umuryango wanditseho icyumba cy’umugore, kirimo ibikoresho by’isuku birimo udutambaro twifashishwa n’ab’igitsinagore mu bihe by’ukwezi [bakunze kwita Cotex] ndetse n’ibindi nk’amasabune n’amavuta, hakabamo kandi uburiri bushashe neza, umuntu yaruhukiraho.

Izindi Nkuru

Bamwe mu bakoresheje iki cyumba cy’umukobwa, mu butumwa bwanditse bagiye bahasiga, bushima uko yakiriwe.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagerageje kuvugisha bamwe muri aba bakobwa, bavuga imyato aka gashya basanze muri iyi Gare.

Dusenge Clemence wo mu Murenge wa Rukira wanyuze muri iyi Gare agakoresha iki cyumba tariki ya 18 Kanama (kwa munani) 2023, yavuze ko ubwo yari agiye i Rwamagana, yatunguwe n’ibihe bye by’ukwezi.

Ati “Rero sinzi uwo nabijije ngo amfashe, arambwira ati ‘ntugire ikibazo hariya hari icyumba cy’ababyeyi niba ari n’abakobwa’, ndumva ari ko yambwiye, baranyakita ninjiramo mbasha kwifasha ndambara neza nkomeza urugendo.”

Yakomeje agira ati “Byaranantunguye niba no mu zindi Gare binabaho simbizi, ariko pe nabonye ari serivisi nziza inejeje.”

Avuga ko yari ko bari bunamwishyuze, ariko yatunguwe no gusohoka ntiyakwa n’igice cy’atanu.

Ati “Ninjiyemo nzi ko bari bunce n’amafaranga, mbona nta kibazo, kuko bambwiraga ngo niba nanarushye mbanze nduhuke, ubwo navuye bati tuguhe amazi barayampa.”

Uwitwa Ituze Arlene na we uvuga ko nawe yatunguwe n’iki cyumba, yasanze muri iyi Gare cyanditseho ko ari icy’abagore, na we kikaba cyaramugobotse.

Ati “Kuko byanditseho hejuru, bahise bampa urufunguzo, ako kanya haza umumama ni we wari uri kunyitaho muri iyo minota yose nahamaze, bampa serivisi nziza ibyari bihari byose barabimpa.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, yamenyesheje RADIOTV10 ko gushyiraho iki cyumba, babikuye ku nama n’impanuro z’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame udahwema gushyigikira abari n’abategarugori.

Ati “Ni ugushyigikira HE (His Excellent/Nyakubahwa) muri gahunda yihaye yo guha agaciro umugore no guteza imbere umugore no kumushyigikira. Umugore utahawe agaciro ngo yitabweho ntacyo yageraho kandi twibuke ko ahekeye u Rwanda rw’ejo hazaza.”

Ubuyobozi bw’iyi Gare ya Ngoma, butangaza ko kuva iyi gahunda y’icyumba cy’abagore, yatangira imaze kugoboka abagore n’abakobwa bagera kuri 15.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru