I Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Masina mu burasirazuba bw’uyu Mujyi, haramukiye imyigaragambyo y’abamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Ni imyigaragambyo yakozwe n’urubyiruko rw’abayoboke b’ishyaka ECIDE (Engagement pour la Citoyenneté et le Développement), ya Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo.
Iyi myigaragambyo yaranzwe n’ibikorwa birimo gutwika amapine mu muhanda rwagati, yabangamiye urujya n’uruza rwo muri kariya gace byumwihariko umuhanda witiriwe Lumumba.
Urubyiruko rwakoze iyi myigaragambyo, rwahereye muri quartier izwi nka 3 muri Komini ya Masina, ubundi berekecya ku muhanda wa Pascal, aho ibiro bya ECIDE biherereye, bashyiraho ibyuma byakumiraga abantu n’ibinyabiziga, ubundi banatwika amapine mu muhanda. Urujya n’uruza rw’imodoka na moto rwahungabanye cyane mu gihe cy’iminota myinshi.
Abigaragambya kandi bavuga amagambo arwanya ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rishoboa gutegurira inzira indi manda ya Perezida Félix Tshisekedi.
Amwe mu magambo bavugaga, mu rurimi rw’Ilingala, bagiraga bati “Nta manda ya gatatu kuri Félix Tshisekedi, nta gihinduka ku Itegeko Nshinga.”
Imyigaragambyo yabereye hafi y’aho abarwanashyaka ba Martin Fayulu bakunze guteranira.
Iyo myigaragambyo ibaye mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeje gusaba ko habaho imyigaragambyo rusange bise ‘Ville Morte’ ku ya 03 Kamena i Kinshasa.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Perezida Tshisekedi gushaka gutangiza inzira yo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo agume ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma yemererwa n’Itegeko Nshinga rigenderwaho kugeza ubu, izarangira mur 2028.
Mu magambo akomeye cyane, bamwe mu bayobozi ba politiki bavuga ko “bigometse ku Itegeko Nshinga” kandi banenga uburyo Perezida Tshisekedi yitwaye ku kibazo cy’umutekano hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda.
RADIOTV10






