• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibiba kuri YouTube ni nabyo biba mu nsengero- Past.Rutayisire ahishuye ibidakwiye bibera mu nsengero

radiotv10by radiotv10
22/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibiba kuri YouTube ni nabyo biba mu nsengero- Past.Rutayisire ahishuye ibidakwiye bibera mu nsengero
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana, Dr Antoine Rutayisire anenga amwe mu madini n’amatorero adatanga inyigisho zifasha abayoboke bayo, ahubwo agataramana imigirire y’andi matorero, akabibona nko kureshya abayoboke mu buryo budakwiye nkuko bikorwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rev. Pasiteri Dr Antoine Rutayisire usanzwe ari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko amadini abereyeho guhindura abantu, bakayoboka inzira nziza, ariko ko hari n’abajya mu nsengero ntibigire icyo bibahinduraho kubera inyigisho bavomayo.

Ni mu gihe muri iki gihe, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara inyigisho abantu bagakwiye gusanga mu nsengero ku buryo hari bamwe batakirirwa bajya guteranira mu nsengero kuko baba bakurikiye inyigisho kuri iryo koranabuhanga rya YouTube risanzwe rinanyuzwaho ubutumwa bwa byacitse.

Ati “Ikibazo mfite ntabwo ari ukujya mu kiliziya cyangwa mu nsengero cyangwa kutajyayo. Ikibazo mfite, abajyayo bo byabunguye iki? Ni cyo kibazo twagombye kwibaza twese abantu bafite insengero twagombye kwibaza tuti ‘ese ibyo Yesu yadutumye turimo turabikora ku buryo bubyara umusaruro yari ategereje ko bibyara.”

Yakomeje avuga ko amadini n’amatorero aramutse akora akazi kayo, abantu baba barahindutse ku buryo abajya mu nsengero bagombye kuba bagendera mu nzira igororotse.

Pastor Rutayisire avuga ko ikibazo atari uko umuntu yakurikirana inyigisho ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu nsengero, kuko yaba ababutanga ndetse n’ababwumva aba ari bamwe.

Ati “Ibiba kuri YouTube ni na byo biba mu nsengero. Uzajye mu nsengero, hari ahantu ujya ukicara nk’umuntu akamara iminota mirongo itatu ari kwigisha ku bandi bapasitoro, ari kwigisha ku yandi matorero. Ukifata utya ukavuga uti ‘ubundi ko njyewe naje nje kuvoma, ibyo nshaka kuvoma si byo uri kumpa’.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko hari amatorero yigisha inyigisho zo gusebya andi madini, aho kugira ngo yigishe ibyagirira akamaro abakristu.

Ati “Ntabwo ikibazo nkibona muri YouTube. Ikibazo ndakibona muri twebwe. None se niba umuntu ajya ku karubanda agakoronga, iyo ari wenyine abigenza ate? Insengero zacu zisa nka YouTube, usanga abantu bari ku rusengero bakamara iminota bigisha ku bandi. Yesu yigeze adutuma gusebanya, yigeze adutuma kunegurana?”

Rutayisire kandi avuga ko iyi ari ingeso yeze mu madini n’amatorero hafi ya yose y’iki gihe, nyamara ijambo ry’Imana, ribuza abantu izi ngeso mbi.

 

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + nine =

Previous Post

Mu buryo butunguranye Amavubi yamenyeshejwe icyemezo kitari kitezwe n’Abanyarwanda

Next Post

Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe

Batungujwe icyemezo babwirwa ko utazacyubahiriza azahanishwa igihano kidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.