Ibiba kuri YouTube ni nabyo biba mu nsengero- Past.Rutayisire ahishuye ibidakwiye bibera mu nsengero

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukozi w’Imana, Dr Antoine Rutayisire anenga amwe mu madini n’amatorero adatanga inyigisho zifasha abayoboke bayo, ahubwo agataramana imigirire y’andi matorero, akabibona nko kureshya abayoboke mu buryo budakwiye nkuko bikorwa ku mbuga nkoranyambaga.

Rev. Pasiteri Dr Antoine Rutayisire usanzwe ari Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko amadini abereyeho guhindura abantu, bakayoboka inzira nziza, ariko ko hari n’abajya mu nsengero ntibigire icyo bibahinduraho kubera inyigisho bavomayo.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe muri iki gihe, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara inyigisho abantu bagakwiye gusanga mu nsengero ku buryo hari bamwe batakirirwa bajya guteranira mu nsengero kuko baba bakurikiye inyigisho kuri iryo koranabuhanga rya YouTube risanzwe rinanyuzwaho ubutumwa bwa byacitse.

Ati “Ikibazo mfite ntabwo ari ukujya mu kiliziya cyangwa mu nsengero cyangwa kutajyayo. Ikibazo mfite, abajyayo bo byabunguye iki? Ni cyo kibazo twagombye kwibaza twese abantu bafite insengero twagombye kwibaza tuti ‘ese ibyo Yesu yadutumye turimo turabikora ku buryo bubyara umusaruro yari ategereje ko bibyara.”

Yakomeje avuga ko amadini n’amatorero aramutse akora akazi kayo, abantu baba barahindutse ku buryo abajya mu nsengero bagombye kuba bagendera mu nzira igororotse.

Pastor Rutayisire avuga ko ikibazo atari uko umuntu yakurikirana inyigisho ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu nsengero, kuko yaba ababutanga ndetse n’ababwumva aba ari bamwe.

Ati “Ibiba kuri YouTube ni na byo biba mu nsengero. Uzajye mu nsengero, hari ahantu ujya ukicara nk’umuntu akamara iminota mirongo itatu ari kwigisha ku bandi bapasitoro, ari kwigisha ku yandi matorero. Ukifata utya ukavuga uti ‘ubundi ko njyewe naje nje kuvoma, ibyo nshaka kuvoma si byo uri kumpa’.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko hari amatorero yigisha inyigisho zo gusebya andi madini, aho kugira ngo yigishe ibyagirira akamaro abakristu.

Ati “Ntabwo ikibazo nkibona muri YouTube. Ikibazo ndakibona muri twebwe. None se niba umuntu ajya ku karubanda agakoronga, iyo ari wenyine abigenza ate? Insengero zacu zisa nka YouTube, usanga abantu bari ku rusengero bakamara iminota bigisha ku bandi. Yesu yigeze adutuma gusebanya, yigeze adutuma kunegurana?”

Rutayisire kandi avuga ko iyi ari ingeso yeze mu madini n’amatorero hafi ya yose y’iki gihe, nyamara ijambo ry’Imana, ribuza abantu izi ngeso mbi.

 

IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru