Hatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Lisansi, cyiyongereyeho 183 Frw, kuko ubu Litiro yayo ari 1 822 Frw ari na cyo giciro kinini kibayeho mu Rwanda.
Bikubiye mu itangazo fyashyizwe hanze n’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kuri uyu wa Kabiri tairki 03 Ukwakira 2023.
Iri tangazo rivuga ko “Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1 822 kuri Litiro.”
Ni mu gihe ibiciro byari bisanzweho byari byatangiye gukurikizwa tariki 04 Kanama, Litiro ya Lisansi yaguraga amafaranga 1 639. Ni ukuvuga ko yazamutseho 183 Frw.
Muri ibi biciro byashyizweho kandi bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1 662 kuri Litiro. Iki giciro kivuye ku mafaranga 1 492 Frw. Bivuze ko cyo cyazamutseho amafaranga 170 Frw.
Ibi biciro byagenderwagaho, na byo byari byazamutse kuko kuko yari yazamutseho amafaranga 122 Frw, mu gihe mazutu yo yari yagumye ku yo yari iriho mbere y’uko hatanzwa ibi byari byashyizweho.
Uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yagarukaga ku cyatumye iki giciro cya Lisansi kizamuka, yavugaga ko byari byashingiye ku mpamvu ebyiri.
Icyo gihe yari yagize ati “Iya mbere ni uko hari ibikomoka kuri peteroli byaturukaga mu Burusiya akenshi byacaga mu Buhindi no mu Bushinwa bikaba byakomeza n’ahandi ku Isi nko muri Afurika, murabizi ko hari ingamba zafashwe n’Ibihugu by’i Burayi byakomeje kugenda bifatira ibihano Igihugu cy’u Burusiya, byakomeje gutuma rero ibikomoka kuri Peteroli byacaga mu Bushinwa no mu Buhindi bidakomeza kuza nk’uko byazaga mu mezi macye ashize.”
Naho ku kuba igiciro cya Mazutu cyari cyagumye uko cyari gisanzwe, Dr Ernest, yavuze ko byari bigamije korohereza imodoka zisanzwe ziri mu bikorwa bishinzeho imizi y’ubuzima bwa buri munsi, nko mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, aho imodoka zikora muri uru rwego zikunze kunywa Mazutu, ari na yo mpamvu byari byagumishijwe hasi kugira ngo bitagira ingaruka kuri izi nkingi.
RADIOTV10