Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in MU RWANDA
0
Ibiciro bya Lisansi byazamutse bigera ku mafaranga bigezeho bwa mbere mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangajwe ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho igiciro cya Lisansi, cyiyongereyeho 183 Frw, kuko ubu Litiro yayo ari 1 822 Frw ari na cyo giciro kinini kibayeho mu Rwanda.

Bikubiye mu itangazo fyashyizwe hanze n’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kuri uyu wa Kabiri tairki 03 Ukwakira 2023.

Iri tangazo rivuga ko “Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1 822 kuri Litiro.”

Ni mu gihe ibiciro byari bisanzweho byari byatangiye gukurikizwa tariki 04 Kanama, Litiro ya Lisansi yaguraga amafaranga 1 639. Ni ukuvuga ko yazamutseho 183 Frw.

Muri ibi biciro byashyizweho kandi bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023, igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1 662 kuri Litiro. Iki giciro kivuye ku mafaranga 1 492 Frw. Bivuze ko cyo cyazamutseho amafaranga 170 Frw.

Ibi biciro byagenderwagaho, na byo byari byazamutse kuko kuko yari yazamutseho amafaranga 122 Frw, mu gihe mazutu yo yari yagumye ku yo yari iriho mbere y’uko hatanzwa ibi byari byashyizweho.

Uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yagarukaga ku cyatumye iki giciro cya Lisansi kizamuka, yavugaga ko byari byashingiye ku mpamvu ebyiri.

Icyo gihe yari yagize ati “Iya mbere ni uko hari ibikomoka kuri peteroli byaturukaga mu Burusiya akenshi byacaga mu Buhindi no mu Bushinwa bikaba byakomeza n’ahandi ku Isi nko muri Afurika, murabizi ko hari ingamba zafashwe n’Ibihugu by’i Burayi byakomeje kugenda bifatira ibihano Igihugu cy’u Burusiya, byakomeje gutuma rero ibikomoka kuri Peteroli byacaga mu Bushinwa no mu Buhindi bidakomeza kuza nk’uko byazaga mu mezi macye ashize.”

Naho ku kuba igiciro cya Mazutu cyari cyagumye uko cyari gisanzwe, Dr Ernest, yavuze ko byari bigamije korohereza imodoka zisanzwe ziri mu bikorwa bishinzeho imizi y’ubuzima bwa buri munsi, nko mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, aho imodoka zikora muri uru rwego zikunze kunywa Mazutu, ari na yo mpamvu byari byagumishijwe hasi kugira ngo bitagira ingaruka kuri izi nkingi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Igihano kiruta ibindi cyakatiwe umusirikare ukomeye wa FARDC wari ukuriye Abajepe i Goma

Next Post

Hagaragajwe ibigiye gukorwa by’agateganyo mu guhangana n’ibibazo biri mu gutwara abagenzi

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ibigiye gukorwa by’agateganyo mu guhangana n’ibibazo biri mu gutwara abagenzi

Hagaragajwe ibigiye gukorwa by’agateganyo mu guhangana n’ibibazo biri mu gutwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.