Mu gihe hategerejwe inama izahuza Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, umuhanga muri politiki avuga ko akurikije imyitwarire ya Felix Tshisekedi yakunze kumuranga, nta cyizere ko ibi biganiro bizatanga umusaruro wifuzwa.
Umunsi, isaha n’aho Abakuru b’Ibihugu byombi bazahurira na Perezida wa Angola ntibiremezwa, icyakora kugeza ubu Ibihugu byombi ntibivuguruza ubushake bwo kongera kuganira ku kibazo bifitanye.
Iyo ni intambwe yavuye mu biganiro bagiranye na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço ufite inshingano zo gufasha Ibihugu byombi gukemura ibibazo binyuze mu biganiro.
Kwemera kujya i Luanda nabyo nabyo byabanjirijwe n’inama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, icyakora ikinyamakuru African Powers n’Ijwi rya Amerika bivuga ko hari umudipolomate muri icyo cyumba wababwiye ko iyi nama ntacyo yatanze kuko Abakuru b’Ibihugu byombi babwiranye amagambo yumvikanamo kutumvikana.
Icyakora ntibyarangiriye aho kuko ku mataliki ya 27 Gashyantare 2024 Tshisekedi yerecyeje i Luanda, nyuma y’ibyumweru bibiri, tariki 11 Werurwe 2024 Perezida Paul Kagame na we yerecyezayo.
Mu biganiro byahuje umuhuza na buri umwe muri aba Bakuru b’Ibihugu; byasoje bemerenyije ko bashobora kuzasubira muri Angola ku munsi umwe, bakicara ku meza amwe.
Icyakora Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yavuze ko Guverinoma ya Congo Kinshasa yavuze ko Perezida w’iki Gihugu azemera guhura na mugenzi we w’u Rwanda ari uko ingabo z’u Rwanda zavuye ku butaka bw’Igihugu cye, ndetse na M23 ari uko yubahirije ibikubiye mu myanzuro y‘inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Bujumbura muri Kamena umwaka ushize wa 2023.
Hari icyo umutu yakwitega muri ibi biganiro?
Ibi biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byanazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, gusa umuhanga muri politike mpuzamahanga, Alexis Nizeyimana; avuga ko akurikije uko Tshisekedi yakunze kugaragaza ko adafite ubushake, bigoye ko hari ikizava muri ibi biganiro bigiye kongera kubaho.
Ati “Iyo urebye ukuntu Tshisekedi yagiye yitwara muri ubwo buryo bwose bwagiye bugeragezwa kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo; ubona kitazigera gikemuka mu gihe akiyoboye Congo. Ni umuntu wivuguruje inshuro nyinshi mu bintu yabaga yarumvikanyeho n’abandi. Uko babona ikibazo cyakemuka, we si ko abibona. Arabona ko ikibazo gikwiye gukemuka aririmbwa nk’intwari y’icyo kibazo.”
Amahanga yo akomeje gusaba ibihugu byombi gushyira imbere inzira y’ibiganiro, icyakora ubwo busabe ntibwigeze butanga agahenge ku rufaya rw’amasasu akomeje gukura abasivile mu byabo bari batuye mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Kagame yongeye gutanga ubutumwa
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na NTV mu cyumweru gishize, yongeye gushimangira umutekano w’u Rwanda ari ntasimburwa ku buryo atazabura gukora icyo agomba gukora kugira ngo akumire ko hari icyawutokoza.
Umukuru w’u Rwanda yagize “Mbivugiye imbere ya camera inshuro nyinshi ko igihe cyose umutekano w’u Rwanda uri mu kaga; sinkeneye uruhushya rw’umuntu awo ari wese kugira ngo nkore icyo ngomba ggukora kinyemeza ko u Rwanda rurinzwe.
Hari n’abayobora Ibihugu bikomeye bampamagara bakambwira ibyo ngomba gukora n’ibyo ntagomba gukora, mbabwira ko nabyumvise kandi mbashimiye, ariko nzakora ibishoboka byose kugira ngo hatagira ikindi gisasu cyongera kugwa ku utaka bw’u Rwanda.”
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzaboneka ari uko hakemuwe umuzi wabyo, ariko ko abifuza kubikemura, bose bahera hejuru mu gihe umuzi wabyo ufite amateka yo hambere na we ubwe ataravuka.
Umukuru w’u Rwanda, muri iki kiganiro yagiranye na NTV, yavuze ko umuzi w’ibi bibazo ari akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bisanze ku butaka bwa Congo ubwo habagaho gukata imipaka, bakaba barakomeje gusabwa na Leta yabo gusubira iwabo mu Rwanda, hakaza kwiyongeraho FDLR yakomeje guhonyora uburenganzira bwabo igendeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
David NZABONIMPA
RADIOTV10